AmakuruPolitiki

Amerika igiye kuganira ku masezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda

Komite ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ishinzwe Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko izakora inama rusange izibanda ku ngingo y’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Iyo nama izabera mu Nteko Ishinga Amategeko y’Amerika ku wa Kane, tariki ya 22 Mutarama 2026, guhera saa munani z’amanywa (2:00 p.m.) ku isaha yo muri Amerika, ikazabera mu cyumba cya 2172 mu nyubako ya Rayburn House Office Building (RHOB), i Washington DC.

Iyi nama iteguwe na Komisiyo ishinzwe Afurika, iyobowe na Depite Chris Smith wo mu ishyaka ry’Aba-Republikani, ikaba iziga ku buryo bwo guteza imbere amahoro arambye hagati ya RDC n’u Rwanda binyuze mu masezerano azwi nka Washington Accords yashyizweho ku buyobozi bwa Perezida Donald Trump.

Nk’uko bigaragara muri iri tangazo, iyi nama izaba ifunguye ku mugaragaro kandi izatambutswa imbona nkubone (live webcast) ku rubuga rwa Komite ishinzwe Ububanyi n’Amahanga y’Amerika.

Perezida Donald Trump (iburyo), Paul Kagame (hagati) na Félix Tshisekedi (ibumoso) ubwo basinyaga amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC (Ifoto: Interineti)

Umutangabuhamya mukuru uzatanga ibisobanuro muri iyo nama ni Madamu Sarah Troutman, Umuyobozi wungirije ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika (U.S. Department of State). Hatanzwe kandi umuburo ko hashobora kongerwamo abandi batangabuhamya bitewe n’uko bizagenda.

Iyi nama ije mu gihe umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba ikibazo gihangayikishije akarere n’umuryango mpuzamahanga, cyane cyane kubera amakimbirane arimo imitwe yitwaje intwaro n’ubushyamirane bwa dipolomasi hagati ya RDC n’u Rwanda.

Abategura iyi nama bavuga ko intego ya yo ari ugushakira ibisubizo birambye amakimbirane yo muri aka karere k’Ibiyaga Bigari, hagamijwe amahoro, umutekano n’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.

Itangazo rimenyesha iyi nama

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *