Amerika isaba ko M23 ibazwa ku kutubahiriza amasezerano ya Washington hagati y’u Rwanda na RDC
Senateri Jeanne Shaheen wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko yishimiye kugirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, byibanze ku nyungu rusange z’ibihugu byombi, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter), Senator Shaheen yavuze ko Amerika igomba kugira uruhare rugaragara mu gufata umutwe wa M23 ukaryozwa ibikorwa bya wo, awushinja kurenga ku Masezerano ya Washington agamije amahoro n’iterambere, aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na RDC.
Aya masezerano yasinyiwe i Washington yashyizwe imbere nk’intambwe ikomeye mu gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, aho intambara n’imvururu bimaze imyaka myinshi bihitana ubuzima bw’abasivili, bigateza impunzi n’abimukira imbere mu gihugu.
Amerika yakomeje kugaragaza ko ishyigikiye inzira ya dipolomasi n’ibiganiro, isaba impande zose bireba kubahiriza ibyo zumvikanyeho. Icyakora, amagambo ya Senator Shaheen agaragaza ko Washington itishimiye uko ayo masezerano ari gushyirwa mu bikorwa, cyane cyane ku ruhare rwa M23.
Ku ruhande rwa rwo, u Rwanda rwagiye rugaragaza ko rushyigikiye inzira y’amahoro, rukemeza ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC bigomba gukemurwa binyuze mu biganiro bya politiki, aho impande zose bireba zigira uruhare, aho kwitana ba mwana cyangwa gushinjanya. U Rwanda rushinja leta ya Kinshasa gushyigikira umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda naho leta ya Kinshasa igashinja u Rwanda gushyigikira no gutera inkunga M23.
Umutwe wa M23 umaze igihe ugenzura uduce dutandukanye two mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, ukaba waragiye ushinjwa n’impande zitandukanye kurenga ku masezerano y’agahenge no gukomeza ibikorwa bya gisirikare, nubwo na wo uhakana ibyo ushinjwa, ugasaba ibiganiro bya politiki n’uburenganzira bwo kumvwa.
Ibi biganiro hagati y’Amerika n’ubuyobozi bwa RDC, kimwe n’amasezerano yasinyiwe i Washington, bigaragaza uburyo umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo ukomeje kuba ikibazo mpuzamahanga, gisaba ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere n’abafatanyabikorwa bo hirya no hino ku isi, mu gushaka amahoro arambye n’iterambere ry’abaturage b’akarere.
