AmakuruPolitiki

Amerika ishidikanya ku kuba M23 yaravuye Uvira

Ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika buyobowe na Perezida Donald Trump bugaragaza impungenge ku mvugo ya M23 ivuga ko yavuye mu Mujyi wa Uvira, mu gihe hakomeje kumvikana amasasu mu nkengero z’uyu mujyi.

Amerika ivuga ko idafite gihamya ihamye y’uko M23 yavuye koko muri Uvira, kuko abarwanyi ba yo bakigaragara hafi ya ho.

Uvira yafashwe na M23 ku wa 10 Ukuboza, nyuma gato y’amasezerano y’amahoro yasinywe na Perezida wa RD Congo Félix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ku buhuza bw’Amerika.

Ifatwa ry’uyu mujyi ryamaganywe n’ibihugu by’iburengerazuba, Amerika igashinja u Rwanda guteza umutekano muke mu karere, mu gihe u Rwanda ruhakana ibi birego.

M23 ivuga ko yavuye muri Uvira mu rwego rwo gushyigikira amahoro, ariko leta ya Kinshasa n’ingabo za yo zivuga ko ibyo bidahuye n’ibiri kubera ku butaka.

Hagati aho, imyigaragambyo igaragara mu bice bitandukanye byigaruriwe na M23, bamwe bayishyigikira bavuga ko yazanye umutekano, mu gihe leta ya RD Congo ivuga ko iyo myigaragambyo yateguwe ku gahato n’uyu mutwe.

Intambara zikomeje gukaza umurego kuva mu mpera za 2021, zatumye M23 yigarurira ibice byinshi bya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, ndetse abantu ibihumbi byinshi barahunga berekeza mu Rwanda no mu Burundi.

Nubwo hari ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar, nta mwanzuro urafatwa, mu gihe Umuryango w’Abibumbye (ONU) ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23, mu gihe Kinshasa na yo ishinjwa n’u Rwamda gushyigikira FDLR ibyo Kigali na Kinshasa bakomeza guterana amagambo babihakana.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *