Inkuru Nyamukuru

Amerika ishinja u Rwanda gushora akarere mu ntambara mu gihe u Rwanda ruvuga ntibarwumve

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashinje u Rwanda gushora akarere mu ntambara, zirushinja gufasha umutwe wa M23 urwana n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibi byavugiwe mu nama y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye (ONU) gashinzwe umutekano yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, yakurikiye ifatwa ry’umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Mike Waltz, uhagarariye Amerika muri ONU, yavuze ko u Rwanda ruha M23 ibikoresho bya gisirikare n’abasirikare, anagaragaza ko kuva mu 2021 Kigali igenzura M23 n’ishami rya yo rya politiki, AFC, ikabikoresha mu kugera ku nyungu za yo mu burasirazuba bwa Congo. Yavuze ko u Rwanda rwohereza hagati y’abasirikare 5,000 na 7,000 gufasha M23, rukayiha imyitozo, ubuyobozi n’intwaro zirimo misile zo mu bwoko bwa sol-air n’indege z’intambara nto zitagira abapilote (drones), ndetse ko ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu gitero cyatumye MN23 ifata Uvira.

Waltz yaburiye ko ibyo bitazageza akarere ku mahoro, ahubwo bishobora guteza intambara y’akarere. Yanashinje u Rwanda kubangamira ibikorwa by’ingabo za ONU (MONUSCO) mu kuzitambamira mu ngendo n’itumanaho, abyita uburyarya bukomeye kuko u Rwanda ubwarwo rufite ingabo mu butumwa bwa ONU bwo kugarura amahoro.

Ku ruhande rw’u Burundi, ambasaderi Zéphyrin Maniratunga yasabye inama yihutirwa no gufatira ibihano u Rwanda, arushinja kurasa ibisasu ku butaka bw’u Burundi ku wa 4 Ukuboza. Yavuze ko u Burundi butazihanganira ihonyorwa ry’ubusugire bwa bwo kandi ko bufite uburenganzira bwo kwirwanaho hashingiwe ku ngingo ya 51 ya ONU.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ambasaderi Martin Ngoga yamaganye ibyo birego byose, avuga ko birengagiza impamvu nyamukuru z’ibibazo by’a’Intara za Kivu, zirimo itotezwa ry’Abanyamulenge bavuga Ikinyarwanda. Yashinje amahanga guceceka kuri ibyo bibazo, anashinja Uburundi kohereza ingabo nyinshi muri Kivu y’Epfo gukorana na FARDC, FDLR n’indi mitwe mu guhungabanya Abanyamulenge. Yavuze ko u Rwanda rutigeze rutera u Burundi, ahubwo ko hari ibitero byaturutse mu Burundi bikagabwa ku Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demnokarasi ya Congo.

Amerika yasabye u Rwanda kubaha ubusugire bwa Congo no kwemera uburenganzira bwa yo bwo gutumira ingabo z’u Burundi ku butaka bwa yo. Ngoga we yasubije ko nubwo u Rwanda rwemera ihame ry’ubusugire bw’ibihugu, kubaho kwa FDLR—umutwe ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994—bigira ingaruka zikomeye ku mutekano wa rwo, anashinja Congo kuwushyigikira mu myaka myinshi.

Leta ya RDC yo ivuga ko idakorana na FDLR kandi ko uwo ari we wese wabikora azabihanirwa, igashinja u Rwanda gukoresha uwo mutwe nk’urwitwazo rwo kwivanga mu burasirazuba bwa Congo.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *