Bobi Wine namukuraho mu munsi umwe aramutse abaye perezida-Chameleone
Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi ku mazina ya Jose Chameleone yateje impaka nyuma yo gutangaza ko yakuraho Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine )“mu munsi umwe” gusa aramutse abaye Perezida wa Uganda.
Chameleone yavuze ko Bobi Wine adafite ubumenyi bwa politiki n’ubushobozi bwo kuyobora igihugu ngo abashe kugumisha ubutegetsi mu biganza bye.
Yagize ati: “Bobi Wine ni umuswa. Nta bushobozi afite bwo kuyobora igihugu. Nakuraho ubutegetsi bwe mu munsi umwe kuko jyewe nsobanukiwe ibintu kumurusha”.
Umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Leone Island yanongeyeho ko Perezida Yoweri Museveni ari we wenyine ushoboye kuyobora Uganda neza.
Jose Chameleone, yahoze ari mu ishyaka NUP riyobowe na Bobi Wine kandi akagaragara kenshi mu bikorwa byo kumushyigikira, yahindutse mu buryo butunguranye. Kuri ubu yahinduye umuvuno kuko yatangaje ko atacyemera ubuyobozi bwa Bobi Wine, ahubwo yahisemo kongera gushyigikira Perezida Yoweri Museveni.
Amatora ya Perezida wa Uganda ateganyijwe kuba ku wa 15 Mutarama 2026, aho abakandida barimo Yoweri Museveni na Bobi Wine bazahatanira kuyobora igihugu.

Chameleoneyahoze ashyigikiye NUP aza guhindura umuvuno ajya ku ruhande rwa Museveni
