Amerika mu rugamba rwo guhangana n’Ubushinwa mu bukungu-Isesengura ku masezerano y’u Rwanda na RDC
Umusesenguzi wa politiki ukomoka muri Amerika, Prof. Jason Stearns wo muri Kaminuza ya Simon Fraser (Canada), yabwiye BBC ko amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Coongo (RDC) ashingiye cyane ku nyungu z’Amerika mu guhangana n’Ubushinwa, cyane cyane mu mabuye y’agaciro ya Congo.
Avuga ko Amerika imaze igihe ishaka kugenzura uruhererekane rw’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro akenerwa mu ngufu zirengera ibidukikije, cyane ko RDC ari yo ya mbere ku isi icukurwamo amabuye y’agaciro ya cobalt akoreshwa mu gukora batiri z’imodoka z’amashanyarazi. Nubwo abajyanama ba Trump babihakanye bakemeza ko ari amasezerano y’amahoro gusa, Stearns avuga ko inyungu z’umutekano w’Amerika zibyihishe inyuma.
Aya masezerano, yashyizweho umukono n’a’abaperezida batatu: Trump, Kagame na Tshisekedi, ateganya guhagarika imirwano, kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro, gucyura impunzi, kuryozwa ibyaha no gukorana mu bukungu.
Ariko Stearns abona ko kugera ku ntego byagorana kubera ko ibibazo bya DRC bifitanye isano n’ibiganiro hagati ya leta ya Kinshasa na M23.
Yagize ati: “Nubwo u Rwanda na RDC bashobora kubahiriza ibyo bemeranyijeho, M23 ishobora kwanga gushyira intwaro hasi”.
Stearns avuga ko amasezerano azaba ageze ku ntego ari uko M23 ishyize intwaro hasi kandi hakaboneka igisubizo kirambye ku mpamvu z’ingenzi z’intambara imaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa Congo.
Nubwo M23 itari mu basinye amasezerano y’i Washington DC, kuko iri mu biganiro i Doha, yatangaje ko imirwano yakomeje, ishinja FARDC ibitero. FARDC yo ivuga ko M23 ari yo itera hanyuma igashinja abandi. M23 ikomeje kugenzura Goma, Bukavu n’ibice byinshi bya Kivu ya Ruguru n’Epfo kuva muri Mutarama uyu mwaka.
