AmakuruPolitiki

Amerika na Iran ntibavuga rumwe ku biganiro nyuma y’aho Trump ahagaritse ibitero ku ngomero z’amashanyarazi

Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’aba Irani bagaragaje kutavuga rumwe ku bijyanye n’ibiganiro bivugwa hagati y’ibihugu byombi ku kibazo cy’intambara, nyuma y’uko Perezida w’Amerika, Donald Trump, ahagaritse igitero yari ateganyije kugaba ku bikorwa remezo by’amashanyarazi bya Irani.

Ku wa Gatandatu, Trump yari yahaye Irani amasaha 48 yo kuba yamaze gufungura umuhora wa Hormuz, unyuramo igice kinini cy’ibikomoka kuri peteroli ku isi. Yari yavuze ko nibitubahirizwa, Amerika izatera igasenya burundu ibikorwa by’ingufu za Irani.

Ariko ku wa Mbere, Trump yatangaje ko yahisemo gusubika ibyo bitero nyuma y’ibiganiro yavuze ko byabaye by’ingirakamaro hagati y’impande zombi. Icyakora, umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Irani yahise abihakana, ashimangira ko nta biganiro byigeze biba, anavuga ko ibyatangajwe na Trump ari ibinyoma.

Nubwo bimeze bityo, umwe mu bayobozi bakomeye muri Irani yabwiye igitangazamakuru CBS ko ibitekerezo byatanzwe n’Amerika byagejejwe kuri Irani binyuze ku bahuza, kandi ko biri kwigwaho.

Iki gitangazamakuru cyavuze ko iyi ari intambwe ishobora gutangiza inzira y’ibiganiro, nubwo kugeza ubu nta biganiro byemejwe ko byatangiye cyangwa ko biri kuba.

Ku ruhande rwa White House, ho bagaragaje ko hakenewe kwitonda, bavuga ko ibintu bishobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose, kandi ko amakuru ajyanye n’inama cyangwa ibiganiro atagomba gufatwa nk’ay’ukuri kugeza igihe atangarijwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bw’Amerika.

Donald Trump, Perezida w’Amerika (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *