AmakuruInkuru NyamukuruPolitiki

Amerika na Israel byagabye igitero kuri Iran

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2026, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye gifite uruhare rukomeye mu bitero ingabo za Israel zabyutse zigaba mu bice bitandukanye bya Iran.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangaje ko abasirikare babo bari kurasa misile i Tehran mu rwego rwo gukumira akaga kashoboraga kugwira igihugu cyabo gatewe na Iran.

Abaturage ba Isreal basabwe kujya mu bwihisho, ahantu hatekanye, igisirikare cy’iki gihugu cyatangaje ko hari misile ziri kuva muri Iran, kandi ko cyiteguye kuzipfubya cyifashishije ingabo zirwanira mu kirere.

Mu mashusho y’iminota umunani, Perezida Trump yatangarije ku rubuga Truth Social ko Amerika yagabye ibitero bikomeye kuri Iran kubera ko iki gihugu cyo muri Aziya cyageragezaga gusubukura umushinga wo gukora intwaro kirimbuzi.

Perezida Trump yanavuze ko Iran ikomeje gukora misile ziraswa mu ntera ndende zishobora guhungabanya umutekano w’ibihugu by’inshuti by’i Burayi, ingabo za Amerika zikorera mu mahanga, zikaba zanagera mu gihugu cyabo.

Perezida wa Amerika yagaragaje ko Iran yanze kumva ubwo yasabwaga kwemera amasezerano agamije guhagarika umushinga wo gukora intwaro kirimbuzi, bityo ko igomba kwirengera ingaruka.

Yatangaje ko ingabo za Amerika zigiye gusenya misile za Iran n’inganda zizikora mu buryo bukomeye cyane, zihinduke umuyonga.

Ibitero Israel na Amerika byagabye kuri Iran bikurikiye ibindi byayigabyeho muri Kamena 2025, byatumye imijyi ikomeye ya Israel na yo iraswaho misile nyinshi.Ibi bitero Israel na Amerika byagabye kuri Iran bikurikiye ibindi byayigabyeho muri Kamena 2025, byatumye imijyi ikomeye ya Israel na yo iraswaho misile nyinshi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *