Amerika na Venezuela byasubukuye umubano wa dipolomasi nyuma y’ifatwa rya Maduro
Amerika na Venezuela byemeranyije kongera gushyiraho umubano wa dipolomasi ndetse n’uw’ambasade hagati y’ibihugu byombi.
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika, havuzwe ko impande zombi zizakorana mu guteza imbere umutekano, gufasha ubukungu bwa Venezuela kongera kuzahuka no gushyigikira ubwiyunge bwa politiki muri icyo gihugu nk’uko BBC ibitangaza.
Nubwo umubano hagati y’ibihugu byombi wari umaze igihe ugenda utera imbere nyuma y’uko ingabo z’Amerika zifashe Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, muri Mutarama mu gikorwa gitunguranye, itangazwa ku mugaragaro ry’uyu mubano rifatwa nk’intambwe ikomeye mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Perezida Donald Trump ni we wategetse igikorwa cya gisirikare cyatumye Maduro n’umugore we bafatwa bakajyanwa i New York, aho bagejejwe mu rukiko rwa Manhattan bakurikiranyweho ibyaha birimo ibijyanye n’intwaro n’ikorwa ry’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, nubwo bo babyihakana.
Ambasade y’Amerika i Caracas, umurwa mukuru wa Venezuela, yari yarafunzwe kuva mu 2019, yamaze kongera gufungurwa, kandi Washington yamaze no kohereza undi mudipolomate mushya muri icyo gihugu.
Ku wa Kane w’ejo hashize, ubutegetsi bwa Venezuela bwatangaje ko bwiteguye gutangira “icyiciro gishya cy’ibiganiro byubaka bishingiye ku kubahana hagati y’impande zombi.” Bwavuze ko umubano mushya uzafasha guteza imbere imibereho n’ubukungu by’abaturage ba Venezuela.
Icyakora, itangazo ryaturutse i Caracas ntiryigeze rivuga ku bijyanye n’inzibacyuho ya politiki cyangwa ku matora azaba mu gihe kiri imbere, mu gihe Amerika yo yavuze ko uyu mubano uzafasha gushyiraho ibisabwa kugira ngo habeho inzibacyuho iganisha ku butegetsi butorwa mu buryo bwa demokarasi.
Amerika ishinja Maduro n’abandi bayobozi bo muri leta ye kuyobora umuyoboro w’ibyaha birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko no gucuruza ibiyobyabwenge. Biteganyijwe ko azaburanishirizwa muri Amerika muri uku kwezi.
Amakuru atandukanye avuga ko hari abandi badipolomate baturutse kuri ambasade ya Amerika i Bogotá muri Colombia biteganyijwe ko bazimurirwa i Caracas mu minsi iri imbere, kugira ngo ibihugu byombi bibashe kugirana ibiganiro imbonankubone no gutanga serivisi z’ambasade mu buryo bworoshye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yavuze ko ubufatanye n’ubutegetsi bwa Venezuela bugamije gufasha abaturage b’icyo gihugu gutera imbere binyuze mu buryo buhoro buhoro bugamije gushyiraho ibisabwa kugira ngo habeho inzibacyuho igana ku butegetsi butorwa mu buryo bwa demokarasi.
Nyuma yo gusura Venezuela, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Amerika, Doug Burgum, yabwiye abanyamakuru ku kibuga cy’indege cya Caracas ko igikorwa cya gisirikare Amerika yakoze mbere muri Iran cyari “icyemezo cyiza cyane”.
Amerika na Israel byari byatangije igikorwa cya gisirikare kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026, aho Umutegetsi w’Ikirenga w’icyo gihugu, Ayatollah Ali Khamenei, yishwe mu gitero cya mbere cy’ibisasu.
Burgum yavuze ko ibyo bikorwa bizafasha no gutuma ibikomoka kuri peteroli byinjira ku isoko ry’Amerika.
Kuva Amerika yagaba igitero cya gisirikare muri Venezuela ikanata muri yombi Maduro, ibihugu byombi byatangiye kugirana amasezerano mashya ajyanye n’ibikomoka kuri peteroli. Washington yemereye Venezuela kongera kugurisha peteroli yari yarafatiwe ibihano, ariko ikagenzurwa n’Amerika, naho Venezuela ihindura amategeko ya yo kugira ngo yemere ishoramari ryinshi ry’amahanga mu rwego rwa peteroli.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Perezida w’agateganyo wa Venezuela Delcy Rodríguez na Minisitiri Burgum batangaje ko ibihugu byombi bizakorana mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Venezuela.
Uretse kuba Venezuela ifite ububiko bwa peteroli bunini cyane bwigeze kugaragazwa ku isi, icyo gihugu gifite n’ubutunzi bwinshi bw’amabuye y’agaciro arimo zahabu, diyama n’amabuye akenewe cyane mu ikoranabuhanga rigezweho, harimo n’amwe akoreshwa mu gukora telefone zigendanwa.

