AmakuruUbuzima

Amerika: Urubura rwatumye ingendo z’indege zirenga 5,000 zisubikwa, hamwe bajya muri “Guma mu rugo”

Inkubi y’umuyaga ikomeye yibasiye inkombe z’iburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa Mbere w’ejo hashize, izana urubura rwinshi rutigeze ruboneka mbere, bituma ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miliyoni buhagarara ndetse indege zibarirwa mu bihumbi zirahagarikwa.

Serivisi y’Igihugu ishinzwe iteganyagihe (National Weather Service) yatangaje ko uduce tumwe twa Rhode Island na Massachusetts twabonye urubura rugera kuri santimetero 94 (37 inches) uvuye ku butaka, mu gihe muri pariki ya Central Park i New York hagaragaye urubura rusaga santimetero 48 (19 inches).

Ikigo cya leta ya New York cyaburiye abaturage ko ingendo zari “hafi kudashoboka” kubera uko imihanda yari imeze. Ingo n’ibigo birenga 600,000 byo ku nkombe z’iburasirazuba byabuze amashanyarazi, aho New Jersey na Massachusetts ari ho hibasiwe cyane.

Imiburo y’inkubi y’urubura yatanzwe kuva muri North Carolina kugera mu majyaruguru ya Maine, ndetse igera no mu bice bimwe byo mu burasirazuba bwa Canada.

Serivisi y’iteganyagihe yavuze ko urubura rwari gukomeza kugwa kugeza ku wa Mbere, kandi ko uduce twegereye inkombe zo mu majyaruguru y’iburasirazuba rwari kwiyongeraho hagati ya santimetero 30 na 61 z’urubura bitarenze mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Rhode Island, leta nto kurusha izindi muri Amerika, ni yo yagize urubura rwinshi kurusha ahandi. Ibitangazamakuru bya ho byatangaje ko iyi yabaye inkubi y’urubura ikaze kurusha izindi zose zigeze kuhagera.

Mu murwa mukuru wa yo, Providence, haguye urubura rwa santimetero 91 (36 inches), ruca agahigo kari gasanzwe ka santimetero 72 (28.6 inches) kabayeho muri Gashyantare 1978. Umuhanga mu by’iteganyagihe Candice Hrencecin ukorera i Boston yavuze ko na bo ubwa bo batunguwe n’ubwinshi bw’urwo rubura.

Muri Rhode Island no muri Connecticut hatangajwe ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe. Nyuma, Guverineri wa Massachusetts, Maura Healey, na we yashyizeho itegeko ribuza ingendo zitari ngombwa, anagabanya umuvuduko ntarengwa ku muhanda munini wa leta kugera kuri kilometero 40 mu isaha.

Yavuze ko uko ibintu byari bimeze (whiteout) byatumaga ingendo ziba mbi cyane kandi ziteje ibyago, asaba abaturage kuguma mu ngo za bo aho bari hose.

Muri Massachusetts, abantu hafi 300,000 mashanyarazi bari bafite, barimo 85% by’abakiriya bo mu gace ka Barnstable karimo Cape Cod yose.

Mu Mujyi wa New York utuwe n’abarenga miliyoni 8, itegeko ribuza ingendo ryatumye ubuzima busa n’ubwahagaze mbere y’uko rikurwaho saa sita ku isaha ya ho. Imihanda yose, harimo n’ikiraro n’imihanda minini, yari yafunzwe.

Muri Connecticut na New Jersey, hari impungenge ko ibiti n’amashami byagwaga byashoboraga guteza impanuka no kongera ikibazo cy’ikorwa ry’amashanyarazi.

Mu duce tumwe imodoka zaheze mu rubura (Ifoto: BBC)

I Providence, umuvugizi w’umujyi yabwiye ikinyamakuru The Providence Journal ko imodoka zirenga 300 zakuwemo kubera ko zari ziparitse ahagombaga kunyuzwa imashini zikuraho urubura. Nyuma ku wa Mbere nimugoroba, ibikorwa byo gukurura imodoka byarahagaze, abashoferi batangira gufasha abo imodoka za bo zafatiwe mu rubura.

Ku bijyanye n’ingendo zo mu kirere, abantu benshi bagize ibibazo. Urubuga FlightAware rwerekanye ko indege zirenga 5,706 zagombaga kugwa, guhaguruka cyangwa kunyura muri Amerika zahagaritswe.

Rwerekanye ko 98% by’indege zagombaga guhaguruka ku Kibuga cy’Indege cya LaGuardia i New York zahagaritswe, naho 91% by’izivuye ku Kibuga cy’Indege cya JFK, ibibuga byakira abagenzi barenga 335,000 ku munsi. Aho hombi hari hagaragaye urubura rugera kuri santimetero 48.

BBC fukesha iyi nkuru ivuga ko ku Kibuga cy’Indege cya Logan i Boston, 92% by’indege zisohoka zarahagaritswe, kimwe no ku Kibuga cya Newark Liberty i New Jersey (92%), mu gihe ku Kibuga cya Philadelphia ho 80% by’indege zahagaritswe.

Byari biteganyijwe ko uyu munsi ku wa Kabiri ikibazo cy’urubura gikomeza, aho indege zirenga 2,000 zitezwe guhagarikwa, cyane cyane ku bibuga by’indege bya Boston na New York.

Urubura rwahagaritse ubuzima bw’abantu (Ifoto: US TODAY)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *