Amerika yahaye ONU inkunga ya miliyari 2$ iherekejwe n’amabwiriza akakaye
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko zemeye gutanga imfashanyo ingana na miliyari 2 z’amadolari y’Amerika yo gufasha ibikorwa by’ubutabazi y’Umuryango w’Abibumbye (ONU), ariko zinaburira uwo muryango ko ugomba kwivugurura byihuse, bitaba ibyo ukazahura n’ingaruka zikomeye.
Ibi byatangarijwe i Geneve na Jeremy Lewin, Umunyamabanga wa Leta y’Amerika wungirije ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga, afatanyije na Tom Fletcher, ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi byihutirwa muri ONU.
Iyi mfashanyo itangajwe mu gihe Amerika imaze kugabanya cyane amafaranga yahoraga itanga mu bikorwa by’ubutabazi, kandi hakaba hitezwe ko n’andi mahanga asanzwe atanga inkunga muri ONU, nk’Ubwongereza n’Ubudage, na yo azakomeza kuyagabanya.
Tom Fletcher yashimiye iyi mfashanyo, avuga ko izafasha gukiza ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miliyoni. Gusa, ayo madolari miliyari 2 ni make cyane ugereranyije n’ayatangwaga mbere. Mu mwaka wa 2022, Amerika yari yatanze miliyari 17 z’amadolari mu bikorwa by’ubutabazi bya ONU.
Iyo mfashanyo nshya y’Amerika yaherekejwe n’amabwiriza akakaye. Nubwo abatanga inkunga muri ONU bemererwa guhitamo imigambi bashyigikira, ayo mafaranga azashyirwa ahanini mu bihugu 17 gusa, birimo Haiti, Siriya na Sudani.
Ibihugu nk’Afuganisitani na Yemeni ntibizahabwa n’idolari rimwe muri iyo mfashanyo. Jeremy Lewin yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifite amakuru agaragaza ko hari amafaranga ya ONU yigeze kugera mu maboko y’aba Talibani muri Afuganisitani, yongeraho ko “Perezida Trump atazigera yemera ko n’idolari rimwe ry’amafaranga y’abasora rishyikirizwa imitwe y’iterabwoba”.
Aya mabwiriza azagora cyane imiryango yigenga ikorera mu bihugu bitari kuri urwo rutonde. Ingaruka z’ukugabanuka kw’imfashanyo zatangiye kugaragara: amavuriro y’ababyeyi n’abana yarafunzwe muri Afuganisitani, naho muri Sudani, ibiribwa bihabwa impunzi byaragabanutse cyane. Ku rwego rw’isi, nubwo impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zari zaragabanutse mu myaka ishize, hitezwe ko ziziyongera muri uyu mwaka.
Amerika kandi yabujije ko ayo mafaranga akoreshwa mu migambi ijyanye no kurwanya ihindagurika ry’ibihe (climate change), Lewin avuga ko ibyo bikorwa “bidakiza ubuzima bw’abantu” kandi bitari mu nyungu z’Amerika.
Lewin, uzwi nk’umwizerwa wa Donald Trump, unavugwaho kugira uruhare rukomeye mu gufunga ikigo USAID no kwirukana ibihumbi by’abakozi ba cyo, yongeye kuburira ONU ayisaba “kwivugurura cyangwa igapfa”, avuga ko “ikigega cy’amafaranga y’Amerika kitazigarurirwa n’imiryango ishaka gusubira mu mikorere ya kera.”
Amerika ishimangira ko imfashanyo igomba kwibanda ku bikenewe byihutirwa kandi igakoreshwa neza, hadakorwa isubiramo ry’ibikorwa bidatanga umusaruro. Ibi ni ibintu Tom Fletcher n’ubuyobozi bwa ONU bavuga ko bashyigikiye, bagashimangira ko bidakwiye ko amafaranga akoreshwa nabi mu gihe abantu barenga miliyoni 200 bari mu bibazo bikomeye by’ubutabazi.
Nubwo ONU yakiriye neza iyi mfashanyo nshya, haracyari impungenge ku kuba amabwiriza ayiherekeje ashingiye cyane kuri politike. Amategeko mpuzamahanga agenga ubufasha bw’ubutabazi asaba ko imfashanyo itagomba gushingira kuri politike, kandi gukuramo ibihugu bimwe cyangwa kwirengagiza ibibazo nk’ihindagurika ry’ibihe bifatwa nk’ibinyuranyije n’ayo mategeko mu mboni z’abasesenguzi.
Gusa, mu gihe ONU ihanganye n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’imfashanyo, kandi ikaba ifite umufatanyabikorwa ukomeye i Washington ufite amakenga menshi, benshi mu bayigize bemeza ko miliyari 2 z’amadolari ari nziza kuruta kubura burundu inkunga y’Amerika.
