Amerika yatangije ibitero byica muri Nigeria
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye cyatangiye kugaba ibitero bikomeye kandi bikaze ku mutwe w’iterabwoba wa Islamic State (IS) ukorera mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.
Yavuze ko IS ari umutwe w’iterabwoba uteye inkeke, awushinja gukora ubwicanyi ndengakamere, cyane cyane ku baturage b’inzirakarengane b’Abakristu.
Mu bihe bishize, Trump yari yaragaragaje impungenge ku mutekano w’Abakristu muri Nigeria, avuga ko ibihumbi bya bo byishwe, nubwo atigeze atanga ibimenyetso bibyemeza. Yongeyeho ko ingabo z’Amerika zagabye ibitero byinshi byagenze neza.
Nyuma y’ayo magambo, ubuyobozi bw’ingabo z’Amerika zikorera muri Afurika (US Africa Command – Africom) bwatangaje ko ku wa Kane habaye ibitero byo mu kirere byakozwe ku bufatanye na leta ya Nigeria ndetse n’ubuyobozi bwa leta ya Sokoto.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nigeria, Yusuf Maitama Tuggar, yabwiye BBC ko ibyo bitero byari igikorwa gihuriweho kigamije kurwanya imitwe y’iterabwoba, ashimangira ko nta sano bifitanye n’idini iryo ari ryo ryose. Nubwo atavuze izina rya IS mu buryo bweruye, yavuze ko imyiteguro y’ibi bitero yamaze igihe kandi yashingiraga ku makuru y’ubutasi yatanzwe n’inzego za Nigeria.
Tuggar kandi yagaragaje ko ibi bikorwa bishobora gukomeza mu gihe kiri imbere, bitewe n’ibyemezo bizafatwa n’ubuyobozi bw’ibihugu byombi. Hagati aho, Minisitiri w’ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yanditse ku rubuga X ashimira ubufatanye bwa leta ya Nigeria muri ibi bikorwa, anifuriza abantu “Noheli nziza.”
