AmakuruInkuru Nyamukuru

Amerika yatumije u Rwanda na RDC ku masezerano y’amahoro adashyirwa mu bikorwa

Ubutegetsi bwa Washington bwatumiye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo bongere baganire ku masezerano y’amahoro yasinywe umwaka ushize ariko ataratanga umusaruro ugaragara, nk’uko The Africa Report ibitangaza.

Iki kinyamakuru kivuga ko muri iki cyumweru hitezwe i Washington abayobozi bo ku rwego rwo hejuru baturutse ku mpande zombi, baje muri ibyo biganiro.

Hagati aho, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziherutse gufatira ibihano igisirikare cy’u Rwanda n’abayobozi ba cyo, zibashinja kugira uruhare mu ntambara ibera muri Congo, cyane cyane ku bijyanye n’uko bashinjwa gufasha umutwe wa M23.

Nubwo hataratangazwa ku mugaragaro abazitabira iyi nama, bamwe mu bitezwe ku ruhande rw’u Rwanda barimo Mauro De Lorenzo, umujyanama mukuru wa Perezida Paul Kagame, ndetse na Brigadier General Patrick Karuretwa ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu gisirikare cy’u Rwanda nk’uko tubikesha BBC.

Ku ruhande rwa Congo ho, biteganyijwe ko hazitabira Patrick Luabeya, intumwa idasanzwe ya Perezida Felix Tshisekedi.

Ibi biganiro bizayoborwa n’abategetsi bo mu rwego rushinzwe umutekano muri White House hamwe n’ishami rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika rishinzwe Afurika.

U Rwanda na RDC basinye amasezerano y’amahoro i Washington, mu mwezi k’Ukuboza 2025 (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *