Amerika Yavuye Ku Izima Yemerera Iran Gucuruza Ibikomoka Kuri Peteroli
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye Iran uruhushya rw’agateganyo rwo gucuruza ibikomoka kuri peteroli.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 21 Werurwe 2026, kigamije kugabanya izamuka ry’ibiciro bya peteroli ku Isi ryatewe n’intambara imaze iminsi ihanganishije ibi bihugu byombi. Biteganyijwe ko uru ruhushya ruzarangira ku wa 19 Mata 2026.
Bivugwa ko Amerika yakoze ibi mu rwego koroshya ikibazo cy’ibiciro byari byazamutseho 10% bitewe n’ibitero byibasiye ibigega bya peteroli muri Iran no gufunga umuhora wa Hormuz wacagamo 20% bya Peteroli yoherezwa hirya no hino ku Isi.Hormuz ni inzira yo mu mazi iri hagati ya Iran na Oman.
Buri munsi, inyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na miliyoni 21 tw’ibikomoka kuri peteroli.Utugunguru twa peteroli turenga miliyoni 140 twari twaraheze mu nyanja kubera ibihano n’intambara, tugiye gukomeza urugendo rwatwo ku masoko y’isi.
Bivuze ko U Bushinwa, busanzwe ari umukiriya mukuru wa Iran, bwiteze kongera kugura peteroli ku giciro gisanzwe nk’ibindi bihugu, nyuma y’igihe buyigura kuri make kubera ibihano byatumaga Iran itabona abandi baguzi.
Mu 2019 ni bwo Amerika yashyizeho ibihano bikumira Iran gucuruza peteroli hirya no hino ku Isi, ndetse ko igihugu kigura peteroli muri iki guhugu nacyo kigafatirwa ibihano.
Icyakora ibyo ntibyahungabanyije ibihugu bimwe na bimwe kuko nk’u Bushinwa bwakomeje kugura ibi bikomoka kuri peteroli ariko bwumvikana na Iran ko buzajya buyigura kuri make kubera ibihano.
Iki cyemezo kije gikurikira ibihe bikomeye by’intambara aho muri Gashyantare 2026, Amerika na Israel bari bagabye ibitero byahitanye uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.
Ku rundi ruhande Amerika ntiyasobanuye uburyo uru ruhushya ruzakora kuko kwemerera Iran gucuruza ibikomoka kuri peteroli bishobora kuyihesha amafaranga ishobora gushora mu ntambara.
