Angola yinjiye mu rugamba rweruye na AFC/M23
Igisirikare cya Angola cyinjiye byeruye mu ntambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru ahari aturuka i Luanda avuga ko iki gihugu cyohereje abasirikare benshi ndetse n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi mu rwego rwo gushyigikira ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Angola yafashe iki cyemezo cyo kohereza ingabo zayo nyuma y’ibiganiro byagiye biyihuza Perezida wa Angola João Lourenço na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amusaba ubufasha bwo kwisubiza ibice byose AFC/M23 yigaruriye byo muri Kivu y’Epfo n’iyaruguru.
Izi ndege zoherejwe na Angola zifite ubushobozi bwo kugaba ibitero byihuse no gutanga ubufasha bwo mu kirere ku ngabo ziri ku butaka.
Amakuru kandi avuga ko ingabo nyinshi za Angola zageze muri RDC tariki 18 Gashyantare 2026, zikinjira mu rugamba neza kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize tariki 20 Gashyantare 2026.
Angola ikoze ibi mu gihe yari imaze igihe ari umuhuza muri ibi bibazo aho Perezida João Lourenço, yari yarizewe na AFC/M23 nk’umuhuza muzima muri aya makimbirane ndetse akaba yari yaranagiye abatumira kenshi I Luanda.
Ni agahenge Perezida Lourenço yifuje nyuma y’ingendo zitari nke Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagiye akorera i Luanda kuva mu mpera z’umwaka ushize.

