AmakuruPolitiki

António Guterres anenga kudahabwa umwanya ukwiye kw’Afurika mu Nama Nkuru ishinzwe Umutekano ku Isi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU), António Guterres, yamaganye bikomeye uburyo Afurika ikomeje kudahabwa umwanya uhoraho mu Nama Nkuru ishinzwe Umutekano ku Isi. Yavuze ko gukomeza gusuzugura Afurika muri uru rwego ari ibintu bitajyanye n’igihe turimo.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ya 39 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa, umurwa mukuru wa Ethiopia, Guterres yavuze ko imiterere y’imiyoborere mpuzamahanga ikwiye kuvugururwa kugira ngo ijyane n’ibihe by’ubu, aho kugendera ku buryo ibintu byari biteye mu 1946.

Yagize ati: “Ubu turi mu 2026, ntitukiri mu 1946. Igihe cyose hafatwa ibyemezo bireba Afurika, ni ngombwa ko Afurika iba ihagarariwe uko bikwiye”. Yasabye ko habaho impinduka zihuse kandi zifatika.

Guterres yashimangiye ko Umuryango w’Abibumbye ushyigikiye Afurika mu rugamba rwo guharanira ubutabera ku rwego mpuzamahanga, harimo kwemera no gusuzuma amateka y’ubukoloni n’ubucakara, ndetse no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye.

Yanavuze ko kuvugurura imiterere y’Inama Nkuru ishinzwe Umutekano ku Isi atari icyifuzo gusa, ahubwo ari ngombwa kugira ngo uwo muryango wongere kugirirwa icyizere n’ibihugu byinshi byo ku isi.

António Guterres ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya 39 y’Umuryango w’Afurika tyunze ubumwe (Ifoto BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *