AmakuruPolitiki

Antonio Guterres yasabye ivugururwa ry’Inama y’Umutekano ya Loni

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yashimangiye ko Inama y’Umutekano ya Loni ari rwo rwego rwonyine rufite ububasha bwo gufata ibyemezo byemewe n’amategeko mu izina ry’ibihugu byose bigize uyu muryango ku bijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano ku Isi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Guterres yavuze ko nta zindi nzego cyangwa ihuriro ry’ibihugu ryishyize hamwe rishobora mu buryo bwemewe n’amategeko gutegeka ibihugu byose kubahiriza ibyemezo ku bibazo by’amahoro n’umutekano mpuzamahanga.

Yagize ati inshingano z’Inama y’Umutekano zirihariye kandi zireba amahanga yose”.

Yongeyeho ko kubera izo nshingano ziremereye, hakenewe byihutirwa ivugururwa ry’iyo nama, hagamijwe kongera ihagararirwa ry’ibihugu byinshi no kuyongerera ubushobozi bwo gukora neza no gufata ibyemezo bifite ingaruka nziza ku Isi.

Guterres yagaragaje ko kudakora iri vugururwa byakomeza gutuma hari ibibazo by’umutekano n’amakimbirane bikomeza kudakemuka uko bikwiye, ari na yo mpamvu asaba ibihugu bigize Loni gufata ingamba bidatinze.

Guterres yatangaje ibi mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, na we aherutse gutangaza igitekerezo cyo gushyiraho urwego yise “Board of Peace”, avuga ko ruzajya rukorana n’ibihugu bike byamaze kugaragaza ko byemera iryo hame ryo gufatanya kugarura amahoro ku isi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *