Nyuma y’uko Mutabazi Kabarira Maurice wiyita Apotre Mutabazi akoze ubukwe n’umukobwa witwa Mukamana Betarice, benshi ntibabufashe kimwe aho bamwe bemeza ko umwe mu bashakanye yakurikiye umutungo w’undi.
Mu kiganiro “Rirarashe” gitambuka muti TV/Radio1 cyo mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira 2026, Apotre Mutabazi yavuze ko atajya yemera ibyo abantu bo kuri YouTube batangaza kuko akenshi bahimba bagamije kwiyinjiriza amafaranga binyuze ku mubare w’ababareba.
Umunyamakuru Mutabaruka Angelbert yabajije Apotre Mutabazi niba abavuga ko umugore yakurikiye imitungo yo kwa se [Kabarira], abandi bakavuga ko Mutabazi ari we wakurikiye imitungo y’uwo mugore, yasubije agira ati: “Abantu baba bari kureba ikintu cyacuruza mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ntabwo ibyo bavuze ari ukuri. Ari umuntu wagushakiye imitungo yo kwa Kabarira akabona ukoze ubukwe butarimo abagize umuryango wose, yahita avuga ko ya mitungo nta ho azahurira na yo akisubirirayo, rero ntabwo ari byo”.
Abajijwe niba se umubyara, Kabarira, yaritabiriye ubukwe, Mutabazi yavuze ko ibyagendeweho mu gutumira ntabwo byemereraga uwo mubyeyi we kuza mu bukwe. Ati: “Ntabwo nari kwemera ko ahagera kugira ngo abafata amashusho bamushakeho impamvu. Hakozwe ibirori bifite uko byateguwe kuko na Cristiano aherutse gukora ubukwe bwitabiriwe n’abantu bane kandi nta kibazo bafitanye na nyina”.
Si ibyo gusa kandi kuko Mutabazi yavuze ko ubukwe bwe butitabiriwe n’abantu 11 gusa nk’uko benshi babivugaga ku mbuga nkoranyambaga, ko ahubwo ari uko abandi benshi bakererewe, ashimangira ko ari ikinyoma cy’abantu bakorera ku muyoboro wa YouTube. Gusa yanavuze ko nubwo abantu baba bari bake nta kibazo kirimo kuko n’ubundi kuri we akunda abantu barindwi cyangwa umunani.
Apotre Mutabazi yashyingiranywe mu mategeko na Mukamana Beatrice ejo hashize ku wa Kane tariki ya 8 Ukwakira 2026, mu Murenge wa Kinyinya, nyuma yaho bakomereza muri Marriott Hotel aho bashyingiriwe imbere y’Imana ndetse banahakirira abatashye ubukwe bwabo.


Ibitekerezo