Arafungwa ikamusangayo: inka idasanzwe y’Umunyarwandakazi uba mu Burundi
Annonciata Mukagahutu, Umunyarwandakazi umaze imyaka 42 atuye mu Burundi, avuga ko yoroye inka idasanzwe yiragira ikicyura, itajya mu kiziriko kandi igakora gahunda ya yo ku manywa na nijoro. Atuye muri Komini Rumonge, mu Ntara ya Burunga, akaba amaze igihe kinini akora ubworozi n’ubuhinzi.
Iyo nka yabyaye inshuro esheshatu, ayita izina rifite ibisobanuro byihariye, kandi ikaba ibaho yonyine kuko izindi nka zayica ziramutse ziyegereye. Irara ku giti kiri hafi y’urugo rwe, ikajya kwiragira mugitondo igataha ku mugoroba igiye konsa iya yo.
Mukagahutu avuga ko kenshi yagiye afungwa ashinjwa ko iyo nka ye yona imyaka y’abandi, kandi kenshi byagaragaraga ko ari iz’abandi nka zabikoraga. Yagiye acibwa amande y’amafaranga menshi ariko ntibimubuza kuyirekura ikisanzura nk’uko Igihe cyabitangaje.
Abaturanyi be bemeza ko iyi nka itagira uwo ihungabanya, ndetse ko iyo Mukagahutu afunzwe, imukurikira kuri kasho ikaharara kugeza arekuwe. Yavuze ko inka yabyariraga no muri kasho, aho yahabyariye inshuro eshanu.
Nyuma y’itegeko rya Perezida w’u Burundi ribuza kuragira inka ku gasozi, Mukagahutu yagerageje kuyizirika ariko yanga kurya, bituma ayirekura kugira ngo idapfa.
Mukagahutu avuga ko atazigera ayitanga keretse ayigurishije miliyoni 20 z’amafaranga y’u Burundi, kandi ko nipfa atazayishyingura ahubwo azayigurisha inyama abantu bakazirya.


