Ari Museveni Cyangwa Bobi Wine nta n’umwe nshyigikiye-Umuhanzi Azawi
Nk’uko Uganda yitegura kwinjira mu yindi manda y’amatora ya perezida ashyushye, benshi mu bahanzi bongeye gutangira gufata uruhande — bashyigikira ku mugaragaro abakandida ba bo ndetse bagafatanya n’ingaragu za politiki mu gihugu hose; Azawi yatangaje ko nta ruhande na rumwe abogamiyeho.
Mu gihe bamwe mu bahanzi bagikomeje gushyigikira Perezida Museveni, abandi bagahagarara ku ruhande rwa Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), umuririmbyi Azawi we yahisemo inzira itandukanye n’iz’abandi.
Azawi, aherutse kugaragaza ibitekerezo bikomeye kandi anenga ibikorwa bya leta, avuga ko “atazasubira gushyigikira umukandida uwo ari we wese mu matora y’uyu mwaka”.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’umuyoboro wa YouTube muri Uganda, Azawi yasobanuye ko nta shyaka na rimwe abarizwamo kandi ko ahitamo kuguma mu mwanya wo kutagira uruhande abogamiraho.
Yagize ati: “Uyu mwaka sinzakora ibikorwa byo gushyigikira umukandida uwo ari we wese. Njye ku giti cyanjye simbarizwa mu mashyaka ya politiki. Mpagarara ku ruhande rw’abaharanira ubutabera n’uburinganire”.
Ariko kandi, yavuze ko yiteguye gushyigikira abakandida bahatana ku myanya y’abadepite (inteko ishinga amategeko) mu gihe inshingano za bo zijyanye n’ibibazo nk’uburenganzira bwa muntu, ubutabera n’ubwisanzure.
Mbere y’aya matora, Azawi yari azwi nk’ukunda cyane Bobi Wine ndetse benshi bizeraga ko azamushyigikira ku mugaragaro — ariko we ashimangira ko ubu yibanda ku kwitwara mu kuri no mu ituze kurusha kwifatanya n’impande za politiki.
Azawi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Slow Down”, “Tugende yo”, “Infinity” n’izindi nyinshi.
