Asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu – Senateri Evode ku byo Tshisekedi yavugiye i Bruxelles
Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko ibyo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yavugiye mu Bubiligi ari nko kuvanga amasaka n’amasakaramentu kuko bihabanye n’ibikorwa bye bisubiza inyuma intambwe z’amahoro.
Ibyo byavugiwe mu kiganiro Senateri Uwizeyimana yagiranye na RBA nyuma y’ibyo Perezida Thisekedi yatangarije mu Nama Mpuzamahanga y’Ubufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway Forum.
Ni inama iri kubera i Bruxelles mu Bubiligi yanitabiriiwe na Perezida Paul Kagame.
Mu ijambo rya Perezida Tshisekedi muri iyo nama, yatandukiriye ajya kunenga u Rwanda arushinja kuba nyirabayazana w’umubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi ndetse ko we atigeyeze agira imyitwarire ya gashozambara ku bihugu bituranye na RDC.
Senateri Uwizeyimana yavuze ko asanga ibyo ari nko kuvanga amasaka n’amasakaramentu.
Ati “Mbona asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu kuko ni umuntu gashozantambara. Ni umuntu wagiye avuga ko ashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda inshuro nyinshi ndetse yafashe FDLR ayishyira mu ngabo ze.”
“Yagerageje kandi kuba intambamyi ku mahoro ashakishwa muri aka karere ariko kuvuga ngo nta gihugu na kimwe yigeze ashobotora cyangwa abanira nabi mu bihugu icyenda bituranye na Congo by’umwihariko u Rwanda na Uganda, sinzi impamvu ari byo yavuze cyane. Abantu bose byadutangaje.”
Senateri Evode yakomeje agaragaza ko ibyo Tshisekedi yavuze ko bisa no kwinyuramo kuko na bamwe mu banyapoltiki bo muri RDC bagaragaje ko ashobora kuzagaruka i Kinshasa atabyibuka.
Ati “Ni nko kwinyuraguramo kuko na bamwe mu banyapolitiki bo muri Congo nka Corneille Nangaa hari aho yavuze ngo [Tshisekedi] nagera i Kinshasa azibagirwa ko ibi bintu yabivuze.”
“Muri iyi minsi biragoye gusesengura imbwiraruhame za Tshisekedi kuko ririya ni jambo ryo kwiyererutsa nk’umuntu ushaka amahoro, ushobora kwicara akaganira n’abaturanyi ku mahoro.”


Hey team kigali24.com,
Hope your doing well!
I just following your website and realized that despite having a good design; but it was not ranking high on any of the Search Engines (Google, Yahoo & Bing) for most of the keywords related to your business.
We can place your website on Google’s 1st page.
* Top ranking on Google search!
* Improve website clicks and views!
* Increase Your Leads, clients & Revenue!
Interested? Please provide your name, contact information, and email.
Bests Regards,
Ankit
Best AI SEO Company
Accounts Manager
http://www.bestaiseocompany.com
Phone No: +1 (949) 508-0277