AmakuruUbumenyi

Atitaye ku bamuca intege ko atazabona umugabo, atunzwe no gukora inkweto

Keilla Manirumva, umukobwa uherutse kurangiza kaminuza, yatangiye umwuga wo kudoda inkweto akiri umunyeshuri, akomeza kuwukora nyuma y’ukwezi kumwe ayirangije.

Keilla yavuze ko urukweto rwa mbere yakoze yiganye urwo yabonye yabonye ku isoko, mama we ararukunda arumugurira ku mafaranga y’Amarundi 15.000, maze arushaho gukunda mwuga we. Avuga ko atifuza ko ubumenyi afite yabwiharira, ahubwo ko ashaka no guha akazi abandi bakobwa na bo akabafasha kwiteza imbere.

Uyu mukobwa wo mu mujyi wa Ngozi, mu Ntara ya Butanyerera mu burasirazuba bw’u Burundi, avuga ko nk’umukobwa ukora umwuga usanzwe ukorwa n’abagabo, ahura n’imbogamizi nyinshi, cyane cyane kubona ibikoresho no guhangana n’abamuca intege bavuga ko atazabona umugabo. Nubwo bimeze bityo, afite ishyaka ryo gukomeza no gutera indi ntambwe, kandi ahamagarira abakobwa kudacika intege no kwiyizera.

Keilla aherutse kwegukana igihembo cya mbere mu irushanwa ryiswe “Umwuga Awards” ryateguwe na ENABEL mu kwezi k’Ukwakira 2025, aho yavuze ko byari ishema rikomeye kuri we mu kiganiro yagiranye na BBC dukesha iyi nkuru.

Avuga ko yatangiye uyu mwuga afatiye ku byo yabonye i Bujumbura, aho yabonye inkweto ikozwe n’amapine maze ahita yifuza kugerageza kudoda. Uyu mukobwa w’imyaka 23 amaze imyaka ibiri n’amezi make akorera uwo mwuga imbere y’aho atuye i Kinyami ya mbere, kandi akora ibintu yishimiye.

Abamukurikirana bamushima, bavuga ko akora inkweto nziza kandi zikomeye, kandi bamwifuriza gukomeza gutera imbere.

Keilla Manirumva atunzwe no gukora inkweto

AMAFOTO: BBC

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *