AmakuruPolitiki

Australia: Polisi yakoresheje urusenda mu gutatanya abigaragambyaga bamagana uruzinduko rwa Perezida wa Israel

Polisi ya Australia yakoresheje imyuka iryana y’urusenda mu gutatanya abantu bari mu myigaragambyo yabereye mu murwa mukuru Sydney, bamagana uruzinduko rwa Perezida wa Israel, Isaac Herzog, muri icyo gihugu.

Abantu benshi bafashwe n’inzego z’umutekano nyuma y’uko habayeho kudahuza no guterana amagambo hagati y’abigaragambyaga na polisi, ku wa Mbere w’ejo hashize.

Iyo myigaragambyo yabereye mu mujyi rwagati wa Sydney yateguwe n’umuryango w’Abanyapalestina uzwi nka Palestine Action Group. Icyakora, yari yabujijwe n’inzego z’umutekano nyuma y’igitero cyo kurasa cyabereye i Bondi Beach mu mwaka ushize wa 2025.

Ku wa Mbere, imbaga y’abantu yateraniye i Sydney, benshi bambaye udutambaro two mu ijosi dufite amabara y’ibendera rya Palestine, banitwaje ibyapa bigaragaza ubutumwa bwa bo. Kimwe muri byo cyagiraga kiti: “Sinanga Abayahudi, ndwanya Jenoside”, mu gihe ikindi cyanditseho ngo: “Hagarika Herzog”.

Nyuma y’uko imyigaragambyo yari yabaye mu mahoro irangiye, abari bayirimo batangiye kuririmba indirimbo zo kugenda bigaragambya, ariko polisi yari ihari ari nyinshi irababuza nk’uko tubikesha BBC.

Uburakari bwariyongereye ibintu bihinduka bibi, bituma polisi ikoresha urusenda mu gutatanya bamwe mu bigaragambyaga, ndetse n’abapolisi bamwe bakomeretse. Imyigaragambyo nk’iyi yabereye no mu mujyi wa Melbourne.

Perezida Isaac Herzog yari yatumiwe muri Australia na Minisitiri w’Intebe, Anthony Albanese, wavuze ko uru ruzinduko rwari rugamije gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’abaturage nyuma y’igitero cya Bondi.

Igihe Herzog yashyiraga indabo ahabereye icyo gitero, yavuze ko: “Iyo Umuyahudi umwe akomeretse, Abayahudi bose bababara.” Yongeyeho ko yaje kwihanganisha imiryango yabuze aba bo.

Mbere ya ho, abajijwe ku myigaragambyo yabaye, Herzog yavuze ko yaje muri Australia mu mahoro, afite ubutumwa bwo gushimangira umubano mwiza hagati ya Israel na Australia, avuga ko ari ibihugu bifitanye ubucuti bw’igihe kirekire.

Yongeyeho ko imyigaragambyo nk’iyo akenshi igamije kubangamira uburenganzira bwa Israel bwo kubaho nk’igihugu, ibintu yavuze ko binyuranye n’indangagaciro n’ibikorwa Australia isanzwe ishyigikira.

Australia bigaragambije barwanya uruzinduko rwa Perezida wa Israel muri icyo gihugu (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *