AmakuruUbuzima

Australia: Umugabo arashinjwa ibyaha 596 bishingiye ku guhohotera abana 459

Polisi yo muri Leta ya Queensland muri Australia yatangaje ko umugabo w’imyaka 27 ashinjwa ibyaha byinshi bikomeye byo guhohotera abana akoresheje imbuga nkoranyambaga n’imikino yo kuri interineti, aho bivugwa ko yahohoteye abana 459 bo muri Australia no mu bindi bihugu 15.

Uyu mugabo, umaze igihe afunzwe kuva muri Gashyantare umwaka ushize, yarezwe mu rukiko ibyaha 596 nyuma y’uko polisi imusanganye amashusho n’amafoto arenga 23,000 by’ibikorwa by’ihohotera rikorerwa abana, byari bibitse ku bikoresho bye by’ikoranabuhanga.

Umuyobozi wungirije w’iperereza muri polisi ya Queensland, Denzil Clark, yavuze ko ubwinshi bw’ayo mashusho n’amafoto bwatumye kubimenya no kubisesengura bisaba igihe kirekire, ubuhanga n’umurava. Yongeyeho ko kugeza ubu abana 360 bamaze kumenyekana, ariko iperereza rikomeje kugira ngo abandi bose bamenyekane.

Nk’uko polisi ibivuga, abarenga 200 muri abo bana bari muri Australia, mu gihe abandi bari mu mahanga, cyane cyane mu bihugu bivuga Icyongereza. Abenshi muri bo ni abahungu bari hagati y’imyaka 7 na 15.

Polisi yatangaje ko igikomeje gukorana n’inzego mpuzamahanga mu kumenya abo bana no kwita ku mibereho ya bo no kubaha ubufasha bukwiye. Clark yanaburiye ko hari iyongera rikabije ry’abana bashukwa, bagahatirwa cyangwa bagaterwa ubwoba kugira ngo bifotoze cyangwa bifatire amashusho y’urukozasoni bakayohereza, binyuze muri porogaramu zizwi cyane, imikino n’imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Ihungabana ibi bitera umwana rirakomeye cyane”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, polisi yanze gutangaza amazina y’imbuga n’imikino uyu mugabo yakoreshaga, ivuga gusa ko ari izikoreshwa cyane. Yavuze ko ibyo byaha byose byakorewe kuri interineti, kandi ko hari n’abandi bakekwaho kubigiramo uruhare bakiri gukorwaho iperereza nk’uko BBC ibitangaza.

Polisi ivuga ko uyu mugabo yatangiye ibyo bikorwa kuva mu 2018 kugeza mu 2025, aho yakoraga konti nyinshi ku mbuga nkoranyambaga yiyitirira abagabo n’abagore. Yafotoraga cyangwa akabika ibiganiro yagiranaga n’abana, akabakoresha amayeri yo kubashuka no kubahatira, maze bakamwoherereza amafoto n’amashusho y’urukozasoni, yabikaga neza mu bubiko bwitiriwe amazina atandukanye.

Mu byaha ashinjwa harimo:

  • 244 byo gutunganya no gukwirakwiza ibikoresho by’ihohotera rikorerwa abana akoresheje ikoranabuhanga,
  • 163 byo gushuka abana batarengeje imyaka 16 akoresheje ikoranabuhanga,
  • 87 byo kugerageza cyangwa gukora ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina akoresheje interineti.

Uyu mugabo yari ategerejwe kwitaba urukiko kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Mutarama 2026.

Uyu mugabo arashinjwa guhohotera abana bo mu bihugu birenga 15 (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *