AmakuruImyidagaduroShowbiz

Bad Rama yaciwe mu muryango

Safi Eric,murumuna wa Ramadhan Mpenda usanzwe uzwi nka Bad Rama yahishuye ko mu muryango wabo bamaze guca uyu musore uba muri Amerika ndetse biteguye kumurwanya.

Ibi bije nyuma y’uko Bad Rama atangaje amakuru y’ibuhuha agamije guteza imvururu muri rubanda ndetse akanabangisha ubutegetsi buriho, abo bonse ibere rimwe biyemeje kumurwanya no kumutamaza banyomoza ibyo yavuze.

Safi Eric ahamya ko uretse kuba Bad Rama yarasize icyasha umuryango wabo, ariko mu buzima busanzwe bameze neza ndetse nta kibazo na kimwe bafite.

Uyu musore ubarizwa mu mujyi wa Kigali ntiyemera ko ibyo mukuru we yakoze ari ibiyobyabwenge byabimukoresheje nk’uko bamwe babitekereza uko.

Safi Eric yavuze ko abahanzi bakoranye na Badrama ndetse n’abo babanye cyane muri ‘The Mane Music’ batatunguwe cyane nibyo babonye kuko bari bazi urwego rw’imitekerereze ye iciriritse.

Aganira na igihe kulture  yagize ati “Ikintu abantu babanye na we muri The Mane Music duhurijeho ni uko tuzi aho imitekerereze ye igarukira. Yego yatunguranye mu byo ari kuvuga atuka Umukuru w’Igihugu ariko ntabwo twatunguwe n’imitekerereze ye iciriritse.”

Yakomeje agira ati “Mu Kinyarwanda bajya bavuga ngo injangwe ivuye mu rugo iba inturo, twe umuryango wacu ni abantu batigeze bamenyekana bibera mu bundi buzima, ibaze ko aba abahemukiye uretse ko twishimira kuba turi mu Rwanda aho icyaha ari gatozi ku muntu byongeye mukuru nka we.”

“Mu Kinyarwanda bajya bavuga ngo injangwe ivuye mu rugo iba inturo, twe umuryango wacu ni abantu batigeze bamenyekana bibera mu bundi buzima, ibaze ko aba abahemukiye uretse ko twishimira kuba turi mu Rwanda aho icyaha ari gatozi ku muntu byongeye mukuru nka we.”

Safi Eric yasabye ibyamamare guhangana n’abasebya u Rwanda bifashishije imbuga nkoranyambaga, abibutsa ko ntawe ukwiye kumva ko bitamureba.

Safi Eric yavuze ko Bad Rama yubahutse umukuru w’igihugu kandi ko ari ibintu bigomba kwamaganwa na buri wese ukoresha imbuga nkoranyambaga

Safi Eric murumuna wa Bad Rama bavukana ku babyeyi bombi

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *