AmakuruUbumenyi

Bakoze imibonano mpuzabitsina muri hoteli batazi ko bari kurebwa ako kanya (live) n’abantu ibihumbi

Mu ijoro rimwe ryo mu 2023, umugabo witwa Eric (si izina rye nya ryo) yari ari gusura imbuga nkoranyambaga asanzwe akoresha, ako kanya yahise atungurwa n’ibyo abonye by’abantu bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Mu mashusho yari ari kureba, yamenye ko abantu bari bayagaragaramo ari we ubwe n’umukunzi we. Ayo mashusho agaragaza uko binjiraga mu cyumba cya hoteli, bagashyira hasi ibikapub ya bo, ndetse n’ibihe bya bo byihariye, byose byari byafashwe batabizi.

Ibyumweru bitatu mbere ya ho, Eric n’umukunzi we bari bamaze kurara muri hoteli yo mu Mujyi wa Shenzhen, mu majyepfo y’Ubushinwa, batazi ko mu cyumba cya bo harimo kamera yihishe. Iyo kamera yafashe amashusho ya bo bwite, ashyirwa ku rubuga rwabonwaga n’abantu ibihumbi, harimo n’aho Eric ubwe yajyaga arebera amashusho y’abari gukora imibonano mpuzabitsina.

Eric, ukomoka i Hong Kong, yahise ava ku kuba umuntu ureba bene ayo mashusho, aba umwe mu bahohotewe.

Ubucuruzi bw’amashusho yafashwe mu ibanga (spy-cam porn) bumaze imyaka irenga icumi bubaho mu Bushinwa, nubwo gukora no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni bitemewe n’amategeko. Mu myaka ya vuba, iki kibazo cyakomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane n’abagore basangira inama zo kumenya kamera ziba zihishe, zimwe zingana nk’akabuto gato. Hari n’abahitamo gushyira amahema mu byumba bya hoteli kugira ngo birinde gufatwa amashusho.

Kamera igaragaza neza imiterere yo mu byumba (Ifoto: BBC)

Mu kwezi kwa Mata umwaka ushize, leta yashyizeho amabwiriza mashya asaba ba nyiri amahoteli kugenzura buri gihe niba nta kamera zihishe. Nubwo bimeze bityo, ikibazo nticyarakemuka. Iperereza rya BBC World Service dukesha iyi nkuru, ryagaragaje ko hari imbuga nyinshi zigicuruza amashusho yafashwe mu byumba bya hoteli, kandi zimwe ziyatangazaga mu buryo bwa “live” (ako kanya).

Aya mashusho yamamazwaga cyane ku rubuga rwa Telegram, nubwo ritemewe mu Bushinwa. Mu mezi 18 y’iperereza, BBC yasanze imbuga n’amaporogaramu arenga atandatu, zikoresha kamera zirenga 180 mu byumba bya hoteli, zimwe zikaba zifata amashusho zikayatambutsa ako kanya.

Eric avuga ko yatangiye kureba aya mashusho akiri umwangavu, akayakunda kubera ko agaragaza abantu batabizi. Ariko ubwo yamenyaga ko we n’umukunzi we Emily bari bafashwe amashusho bagashyirwa kuri Telegram, byaramubabaje cyane. Emily yabanje kubifata nk’urwenya, ariko abonye amashusho byamukoze ku mutima cyane, atinya ko abo bakorana n’umuryango bashobora kuba barayabonye. Bombi bamaze ibyumweru batavugana.

Iperereza ryagaragaje ko hari abacuruzi bakomeye b’aya mashusho, barimo uwiyita “AKA”, wagurishaga uburyo bwo kwinjira ku mbuga zitambutsa amashusho ku mafaranga yishyurwa ku kwezi. Abiyandikisha bashoboraga kureba ibyumba bitandukanye bya hoteli, kuganira, no gutanga ibitekerezo ku bantu bafashwe amashusho batabizi.

BBC yaje kumenya aho imwe muri kamera yari iri, mu cyumba cya hoteli i Zhengzhou, aho yari yihishe mu muryango winjira mu cyumba, ihujwe n’amashanyarazi y’inyubako. Icyuma gishakisha kamera cyagurishwaga cyane ku isoko nticyigeze kiburira abari mu cyumba.

Nubwo hari amategeko akomeye abuza gukoresha no kugurisha kamera nk’izo, BBC yasanze kuzibona ku masoko manini y’ikoranabuhanga byoroshye. Ikibazo cy’uko abantu bagezwa imbere y’inkiko kubera ibi na cyo ntigitangazwa cyane.

Ishami rishinzwe gufasha abahohotewe muri Hong Kong, RainLily, rivuga ko umubare w’abashaka ubufasha wiyongera, ariko kubafasha bikagorana kubera ko imbuga nka Telegram zititabira gusiba ayo mashusho.

Eric na Emily kugeza ubu baracyahungabanye. Bagerageza kwirinda kujya mu mahoteli, kandi bakambara ingofero mu ruhame batinya ko bamenyekana. Nubwo Eric yahagaritse kureba ayo mashusho, avuga ko rimwe na rimwe asubira kugenzura izo mbuga, atinya ko amashusho ya bo yakongera kugaragara.

Kamera ihishe mu muryango winjira mu cyumba ni yo yabafashe amashusho (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *