Bamutumiye ngo basangire Noheli, ahamara imyaka 45
Noheli yo mu 1975 yahinduye ubuzima bwa Rob Parsons n’umugore we Dianne, bashakanye b’imyaka 27 na 26, ubwo bakiraga mu rugo rwa bo i Cardiff umugabo witwa Ronnie Lockwood wari udafite aho aba kandi ufite ubumuga bwo mu mitekerereze (autism).
Ronnie yari ageze ku muryango afite umufuka w’ibye n’inkoko yakonje, Rob amusaba kwinjira, amagambo abiri yahise ahindura amateka y’ubuzima bwa bo bose.
Bamwemereye kugumana na bo kuri Noheli, bamwitaho, baramutekera, baranamwuhagira.
Icyari igikorwa cy’ubugiraneza cyahindutse umubano w’igihe kirekire wamaze imyaka 45, kugeza Ronnie apfuye mu 2020 afite imyaka 75.
Ronnie yari yarabaye umushomeri kuva ku myaka 15, nyuma yo kunyura mu bigo by’abana n’ishuri ryamwitayeho nabi, bigatuma ahora yibaza niba atarakosheje.
Rob na Dianne bamufashije kubona akazi ko gukusanya imyanda, bamugurira imyenda mishya, bamufata nk’umwana wa bo.
Yagize uruhare runini mu muryango, afasha kwita ku bana ba bo Lloyd na Katie, by’umwihariko mu gihe Dianne yari arwaye indwara ya ME (umunaniro ukabije udakira).
Nubwo hari ibibazo birimo n’ingaruka zo gukina urusimbi Ronnie yagize mu myaka myinshi, umuryango uvuga ko wabayeho mu rukundo, kwihangana no kwiyumvanamo.
Ronnie yari umuntu w’umutima mwiza, wafashaga abandi, cyane cyane abadafite aho baba, akorera ibikorwa by’ubugiraneza mu rusengero. Mu irage rye, yasize amapawundi ibihumbi 40 yafashije gusana inzu yitiriwe izina rye, Lockwood House.
Rob na Dianne bavuga ko Ronnie yazanye agaciro n’ubukire bukomeye mu buzima bwa bo, kandi ko inkuru ya bo igaragaza uko igikorwa gito cy’urukundo gishobora guhindura ubuzima bw’abantu benshi burundu.
