Bamwe mu barwanyi ba FDLR batashye ku bushake
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025, zacyuye mu Rwanda abarwanyi barindwi bahoze mu mutwe wa FDLR hamwe n’imiryango ya bo igera kuri 42, bose ku bushake bwa bo.
Radio Okapi ivuga ko aba bahoze mu mutwe w’abarwanya leta y’u Rwanda biyeguriye ingabo za ONU nyuma y’ubutumwa bumaze iminsi bubasaba gushyira intwaro hasi no gusubira mu gihugu cya bo mu mahoro.
Aba barwanyi bamaze iminsi itatu mu nkambi y’agateganyo, hanyuma basubizwa mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Grande Barrière uri hagati ya Goma na Rubavu, bakirwa n’abayobozi bo mu Rwanda nk’uko tubikesha BBC.
Kuva mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ku bufatanye n’abayobozi b’umutwe wa AFC/M23 ugenzura bimwe mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Epfo, bafashije abarenga 5,000 b’Abanyarwanda babaga muri DR Congo gutahuka mu gihugu cya bo.
Ibi bikorwa bihuza n’amasezerano y’i Washington yo muri Kamena 2025 hagati y’u Rwanda na DR Congo, arimo ingingo yo gusenya umutwe wa FDLR. Mu kwezi gushize, ingabo za leta ya Congo (FARDC) zasohoye itangazo risaba abarwanyi b’uwo mutwe gushyira intwaro hasi, bitaba ibyo hagakoreshwa imbaraga.
Ubutumwa bwo gushyira intwaro hasi bwakomeje gutangwa n’abategetsi ku nzego z’ibanze n’ingabo mu duce twa Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho bivugwa ko hari abarwanyi benshi ba FDLR. Ibinyamakuru byo muri DR Congo bivuga ko ubutumwa butangwa hakoreshejwe indangururamajwi ndetse n’indege zitagira abapilote zigenda zijugunya inyandiko z’ubutumwa bugenewe abo barwanyi.
Kuva mu kwezi kwa Mutarama 2025, MONUSCO ifatanyije na komisiyo y’u Rwanda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo, imaze gusubiza mu Rwanda abarwanyi 44 bahoze muri FDLR hamwe n’abo mu miryango ya bo 54, bose hamwe bakaba ari abantu 98.
MONUSCO, imaze imyaka irenga 20 muri DR Congo, ikomeje kunengwa ko itashoboye gutanga umusaruro uhagije mu nshingano za yo. Uyu mutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 uracyari intandaro y’umutekano muke mu karere.
Amasezerano y’amahoro ya Washington asubiramo inshuro nyinshi ko gusenya umutwe wa FDLR burundu ari ingingo nyamukuru.

MONUSCO yashyikirije u Rwanda bamwe mu barwanyi ba FDLR
