Bangladesh: Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore, yitabye Imana ku myaka 80
Khaleda Zia, wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore wa Bangladesh, yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko nyuma y’igihe kirekire arwaye indwara zikomeye.
Yari amaze ukwezi arwariye mu Bitaro bya Evercare i Dhaka, avurwa indwara zirimo iz’impyiko, umutima na pneumonia. Mbere yo kwitaba Imana, abaganga batangaje ko ubuzima bwe bwari bumeze nabi cyane, ndetse ashyirwa ku byuma bimufasha guhumeka.
Zia yabaye Minisitiri w’Intebe bwa mbere mu 1991 nyuma yo gutsinda amatora ya mbere ya demokarasi, Bangladesh yari imazemo imyaka 20 itayagira, ayatsinda ahagarariye ishyaka BNP.
Yaje kongera kuyobora igihugu mu 1996 (igihe gito cyane) no mu 2001 kugeza mu 2006. Ubutegetsi bwe bwashimwe uruhande rumwe kubera guteza imbere uburezi bw’abagore no kugarura demokarasi ishingiye ku Nteko Ishinga Amategeko, ariko bwaranenzwe cyane ku rundi ruhande kubera amatora ataravuzweho rumwe n’ibirego bya ruswa.
Politiki ya Bangladesh yamaze imyaka myinshi irangwa n’ubushyamirane bukomeye hagati ya Khaleda Zia na Sheikh Hasina, bagiye basimburana ku butegetsi n’aho baba mu batavuga rumwe.
Mu myaka 16 ishize, Zia yabaye ikimenyetso gikomeye cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Awami League, bwari buyobowe na Hasina, benshi babonaga nk’ubugenda burushaho kuba igitugu.
Zia yaciriwe urubanza afungwa azira ruswa, ariko arabihakana avuga ko ari imanza za politiki. Yarekuwe umwaka ushize nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yakuye Hasina ku butegetsi ikamujyana mu buhungiro. Nubwo yari afite uburwayi bukomeye, BNP yari yatangaje ko Zia yari kwitabira amatora rusange ateganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha.
Nyuma y’urupfu rwe, imbaga y’abantu yateraniye ku Bitaro bya Evercare i Dhaka, mu gihe ishyaka BNP ryatangaje ko yapfuye saa kumi n’ebyiri za mugitondo.
Umuyobozi w’inzibacyuho Muhammad Yunus n’abandi bayobozi bo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, barimo Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi, bihanganishije umuryango we n’Abanyabangladesh, bashima uruhare rwe mu guharanira demokarasi n’iterambere ry’igihugu.
Khaleda Zia asize abana barimo Tarique Rahman, wari umaze igihe mu buhungiro akaba ateganyijwe kuba umuyobozi w’ishyaka rya politiki, BNP, mu gihe ryaba risubiye ku butegetsi.
