AmakuruUbumenyi

Banki Nkuru y’u Rwanda yaburiye ku gukoresha inoti mu mitako n’impano bya ‘Saint-Valentin’

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yasabye abantu kwirinda gukoresha inoti n’ibiceri mu gukora imitako, mu birori cyangwa mu gutunganya impano, kuko ibyo bishobora kuba binyuranyije n’amategeko.

Ibi BNR yabivuze mu gihe mu mpera z’icyumweru gitaha tariki ya 14 Gashyantare hateganyijwe umunsi w’abakundanye (Saint-Valentin), aho abantu batanga indabo n’imitako itandukanye. Banki ivuga ko gukoresha amafaranga mu buryo nk’ubu byangiza inoti, bigatuma habaho igihombo.

Mu itangazo, BNR yongeraho ko ibikorwa nk’ibi bikorerwa n’abatunganya indabo, abacuruzi, abanyabugeni n’abakiriya ba bo, birimo guhinahina inoti, kuzipfundikanya no kuzivanga n’ibindi bishobora kuyangiza.

Itegeko ry’u Rwanda rihana umuntu wononnye amafaranga ku bushake, rikamuha igihano cy’igifungo gishobora kugera ku mezi atatu.

‘Saint-Valentin’ ni umunsi wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 14 Gashyantare, aho abantu bahitamo kugaragarizanya urukundo n’ubwuzu. Uyu munsi uzwi nka ‘Valentine’s Day’ mu Cyongereza, usanzwe wizihizwa mu bihugu byinshi ku isi, abantu batanga impano z’urukundo nko gutanga indabo, amakarita y’urukundo, cyangwa ibindi bimenyetso by’urukundo ku bakundana, inshuti n’abavandimwe.

Banki Nkuru y’u Rwanda yaburiye abakoresha inoti mu mitako n’impano bya ‘Saint Valentin’

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *