AmakuruUbuzima

Baracyekwa kwiyoberanya ko bagiye gushyingura bagapakira amakara mu modoka itwara umurambo

Polisi ya Malawi iri gushakisha abantu icyenda bakekwaho gutoroka kasho nyuma yo gufatwa bakekwaho gukora magendu y’imifuka y’amakara bayihishe mu modoka itwara imirambo yari yivanze n’izindi modoka zari mu muhango wo gushyingura.

Iyo modoka yafatiwe kuri bariyeri hafi y’umujyi wa Blantyre, aho abashinzwe amashyamba basanzemo isanduku irimo ubusa yashyizwe hejuru y’imifuka y’amakara hafi 30, agaciro ka yo kakaba kageraga ku madolari y’Amerika 1,700 (ni hafi miliyoni 2,5 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda) nk’uko byatangajwe na Reuters. Igenzura ryabereye kuri bariyeri yo mu karere ka Chikwawa, mu majyepfo ya Blantyre.

Abategetsi b’amashyamba bavuze ko ari imwe mu magendu y’amakara ikomeye yabayeho muri Malawi. Gusa Patrick Dimba, uhagarariye kompanyi ishinzwe ibikorwa byo gushyingura, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko umushoferi yari avuye guha umuryango amahitamo y’amasanduku, maze agaruka atwaye imwe irimo ubusa, akagura imifuka 11 y’amakara ku giti cye.

Polisi ivuga ko nubwo abakekwaho icyaha bafashwe, bahise batoroka mbere yo gushyikirizwa ubutabera. Bashobora kuregwa gutunga no gutwara ibikomoka ku mashyamba mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibyaha bishobora kubakururira igifungo kigera ku myaka itanu cyangwa bagacibwa amande.

Magendu y’amakara ni ikibazo gikomeye muri Malawi, aho benshi bayakoresha mu guteka kubera ibura ry’amashanyarazi. Mu gihe ubukungu bw’igihugu bukomeje kuzahuka gahoro, Perezida Peter Mutharika akomeje guhangana n’ibibazo by’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bibazo by’ubukungu.

Muri Malawi, icuruzwa ry’amakara rigira uruhare mu kwangiza amashyamba mu gihe akenerwa cyane mu guteka (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *