AmakuruImyidagaduroShowbiz

Barafinda na Muchoma bakatiwe iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abarimo Barafinda na Muchoma bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu igororero rya Mageragere. 

Ni icyemezo  cy’ Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyafashwe kuri uyu wa  25 Gashyantare 2026.

Urukiko rwasomye dosiye Ubushinjacyaha buregamo;Mazimpaka Patrick, Nizeyimana Didier, Barafinda Fred Sekikubo, Japhet Nkeramihigo na Tumukunde alias Fitboy Djuma.

Aba bose bari baburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku wa 19 Gashyantare 2026 mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu rubanza rwaburanishirijwe mu muhezo ku bw’inyungu z’urukiko n’umutekano w’Igihugu.

Bose uko ari batanu bakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza no gutangaza amakuru y’ibihuha bakoresheje imbuga nkoranyambaga by’umwihariko YouTube ya Muchoma yitwa Sana TV show.

Ikiri muri uru rubanza ni ikiganiro Tumukunde alias Fitboy Djuma yakoresheje Barafinda Fred Sekikubo noneho avuga ko u Rwanda rukungahaye ku bwicanyi.

Ubushinjacyaha burega buvuga ko mu bihe bitandukanye, Barafinda Sekikubo Fred afatanyije na Mazimpaka Patrick, Nkeramihigo Japhet bahuje umugambi wo kujya bakorana ibiganiro bakabitambutsa ku miyoboro ya Youtube bagamije gutangaza amakuru y’ibihuha, bagamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, bagatizwa umurindi n’abaterankunga bo hanze bumva kandi bakunda ibyo bavuga muri ibyo biganiro.

Bumvikanye kujya bakorana ibiganiro bakabitambutsa ku miyoboro ya YouTube yabo yitwa Umurwa Live Tv, Ndasiganwa Tv na Saneza TV, ndetse bumvikana inshingano za buri wese mu gutegura ibyo biganiro, kubishyira ku miyoboro ya Youtube ndetse no kugabana inyungu ziva muri ibyo biganiro (amafaranga ava mubyo bita views).

Patrick Mazimpaka yafashe inshingano zo kuba umunyamakuru (moderator), Nkeramihigo Japhet yiha inshingano zo gufata amashusho (Cameraman) no gushyira ibiganiro yafashe kumiyoboro ya Youtube naho Barafinda Sekikubo Fred we afata inshingano zo kuba umutumirwa muri buri kiganiro akajya asubiza ku ngingo zitandukanye babaga bateguriye hamwe.

Barafinda Sekikubo Fred watumirwaga akaza akabazwa ibibazo agasubiza uko babipanze, yumvikanye mu mvugo ye avuga ati “muri make America ikungahaye kuma Dollar, Congo ikungahaye ku mabuye y’agaciro n’ibindi,u Rwanda rukungahaye ku bwicanyi”.

Mu biganiro bitandukanye Barafinda Sekikubo Fred yagiranye na Patrick Mazimpaka alias Karabo k’Imana cyafatiwe amashusho na Nkeramihigo Japhet, hari aho Barafinda yumvikana agira ati ”muri make America ikungahaye kuma Dollar, Congo ikungahaye ku mabuye y’agaciro n’ibindi,u Rwanda rukungahaye ku bwicanyi”.

Iki kiganiro kimaze gukorwa cyashyizwe kumiyoboro ya youtube yitwa Saneza Tv, Umurwa Live Tv na Ndasiganwa Tv, ndetse nyuma yo gushyirwaho abantu batandukanye bagiye bagisakaza kumbuga nkoranyambaga kubera amagambo mabi asebya u Rwanda yari yakivugiwemo. Kuri NDASIGANWA TV naho yagarutse kuri ayo magambo ” Abantu bose bazajya bakurwanya cyangwa ukarwana nabo uzajya wica wica ? aho ntibazafata umwanzuro bakavuga ko 

abo bantu bakungahaye ku bwicanyi mu gihe abandi bakungahaye ku buvuzi, ku mashyamba, ku buhinzi. Icyo kiganiro yagikoreshwaga na Mazimpaka Patrick alias Karabo, naho Japhet Nkeramihigo akabafata amajwi n’ amashusho.

Nyuma y’ uko hafatwa Barafinda Fred Sekikubo Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet, haje gufatwa abitwa Nizeyimana Didier alias Mucoma hamwe n’ umukozi yakoreshaga witwa Tumukunde Juma alias Fit Boy, Nizeyimana Didier alias Mucoma atunze imiyoboro ya youtube 3 ariyo Saneza Tv, Sana Tv show, na Mucoma Sana.

Nizeyimana Didier alias Mucoma amaze gufungura iyi miyoboro ya youtube yashatse Uwitwa Tumukunde Djuma alias Fitboy amuha akazi ko kujya akora ibiganiro bishyirwa kuri izi youtube channel.

Nizeyimana Didier alias Mucoma niwe ushaka abantu batandukanye bakoreshwa ibiganiro bakumvikana ingingo baganirizwaho akabaha amafaranga yamara kubishyura akabahuza na Tumukunde Djuma alias Fitboy akaba ariwe ubakoresha ibiganiro yarangiza kubibakoresha akabishyira kumiyoboro ya youtube ya Nizeyimana Didier alias Mucoma.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *