AmakuruUbumenyi

BBC ishobora kwishyura Trump miliyari y’amadorari

Donald Trump yaburiye BBC ko ayirega, nyuma y’uko iki kinyamakuru gishyizwe mu majwi kubera uburyo cyahinduye ijambo rye cyakoresheje mu kiganiro Panorama.

Abunganira Trump bamenyesheje BBC ko igomba kuba yamaze gusaba imbabazi no gukosora ibyo yahinduye bitarenze tariki ya 14 Ugushyingo 2025, bitabaye ibyo bakazayirega basaba indishyi ya miliyari y’amadolari.

Ibyatangajwe imbere muri BBC bivuga ko muri Panorama hahuje ibice bibiri bitandukanye by’ijambo rya Trump ryo ku wa 6 Mutarama 2021, ku buryo byasaga n’aho asaba abaturage kugaba igitero ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo gutsindwa amatora.

Umuyobozi ushinzwe amakuru muri BBC, Deborah Turness, we yavuze ko BBC ikora kinyamwuga kandi itabogama, nubwo yahise asezera ku kazi ke, kimwe n’umuyobozi mukuru wa BBC.

Davie, wahoze ari umuyobozi mukuru wa BBC, ku Cyumweru yavuze ko impaka ziriho ubu atari zo zonyine zatumye yegura, ariko zabigizemo uruhare. (Ifoto: Interineti)

Ibi byose byakurikiye inyandiko ya Michael Prescott, wahoze ari umujyanama mu nama y’ubuziranenge ya BBC, yashinjaga iki kinyamakuru kubogama mu nkuru ku ntambara ya Gaza, ku bijyanye na Trump na Israel, ndetse no mu nkuru zerekeye abihinduje igitsina.

Samir Shah, Perezida wa BBC, yemeye ko habaye ikosa mu gufata umwanzuro muri Panorama, kuko uburyo ijambo rya Trump ryahinduwe ryatanze ishusho itari yo, kandi yavuze ko BBC izasaba imbabazi.

Trump yandikiye BBC ibaruwa ayishinja kumusebya no gukwirakwiza ibinyoma, ndetse anasaba indishyi zikomeye. Umwunganizi we, Alejandro Brito, yavuze ko ibyo bihabanye n’amategeko ya Florida.

BBC yavuze ko ijambo ryahinduwe ryasuzumwe mu nama y’ubuziranenge, kandi ko intego yari ukwerekana uko ryakiriwe n’abashyigikiye Trump. Ariko bemera ko byari kuba byiza gufata ingamba mbere.

Mu ijambo ry’umwimerere, Trump yavuze ati: “Tugiye kugana ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, gushimira abadepite n’abasenateri bacu b’intwari”. Ariko muri Panorama hagaragajwe amagambo ahinduwe agira ati: “Tugiye kugana ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko… Turarwana kugeza ku mwuka wa nyuma”.

Ibyo byateje impaka zikomeye muri BBC no mu gihugu hose.

Mu gihe Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yahakanye ko BBC ibogama, abayobozi b’andi mashyaka bavuze ko ikibazo cya Panorama kigaragaza ibibazo bikomeye mu mikorere y’iki kigo.

BBC kandi ishinjwa kubogama no kutita ku nkuru z’abantu bihinduje igitsina no ku makuru ya BBC mu rurimi rw’Icyarabu, ariko ubuyobozi bwa yo buvuga ko bukora isuzuma rihoraho kandi bugafata ingamba zikwiye.

Trump, uzwiho kuregana n’ibitangazamakuru bitamushyigikiye, aheruka no gutsindira BBC, CBS News na Paramount mu kirego cyatumye bamwishyura miliyoni 16 z’amadolari, nyuma y’uko bahinduye ikiganiro yagiranye na Kamala Harris mu mwaka wa 2024.

Iyi dosiye nshya ivugwa ko ishobora kuba imwe mu manza zikomeye zishobora kongera guteza impaka hagati ya Trump n’ibitangazamakuru byo ku isi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *