BBC yabonye umuyobozi mushya wigeze kuba mu bayobozi bakuru ba Google
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 25 Werurwe 2026, Matt Brittin wahoze ari umwe mu bayobozi bakuru muri Google, yemejwe nk’Umuyobozi Mukuru mushya wa BBC.
Mbere y’izi nshingano, uyu mugabo yigeze kuba ashinzwe ubucuruzi n’imikorere bya Google mu bice birimo u Burayi, uburasirazuba bwo hagati n’Afurika.
Brittin w’imyaka 57 agiye gusimbura Tim Davie, watangaje ko azava kuri uwo mwanya mu Gushyingo 2025, nyuma y’impaka zatewe n’urubanza rujyanye no gutangaza ijambo rya Donald Trump ryavugwagamo gukatwamo ibice.
Tim Davie azarangiza inshingano ze muri BBC ku wa 2 Mata uyu mwaka.
Perezida w’inama y’ubutegetsi ya BBC, Samir Shah, yavuze ko Brittin afite uburambe bukomeye mu kuyobora ibigo binini, cyane cyane mu bihe by’impinduka, ashingiye ku myaka 18 yamaze akorera Google mbere yo kuhava mu 2025.
Biteganyijwe ko Matt Brittin azatangira inshingano ze nshya ku wa 18 Gicurasi uyu mwaka.
