Imikino

Bénin turaziranye – Kapiteni Bizimana Djihad

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bizimana Djihad, yavuze ko Bénin baziranye bityo bizeye ko bazayitsinda mu mukino wa nyuma Amavubi azakinira mu rugo muri uyu mwaka.

Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025 gitegura uyu mukino w’Umunsi wa Cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 uzaba ku wa Gatanu saa Kumi n’Ebyiri kuri Stade Amahoro.

Abajijwe uko biteguye uyu mukino, Bizimana yavuze ko ikipe yose imeze neza nta mvune zihari kandi icyizere ari cyose.

Ati “Tumeze neza abakinnyi bose nta mvune bafite twiteguye gutanga imbaraga zose ngo tuzatsinde uyu mukino.”

Amavubi azajya muri uyu mukino abakinnyi bayo icyenda bafite amakarita y’umuhondo, mu gihe bazabona indi bakazasiba umukino wa nyuma wa Afurika y’Epfo.

Icyakora, Bizimana yagaragaje ko nta mpugenge bafite bitazabuza kwitanga.

Ati “Iyo uri mu kibuga ntabwo wapfa kwibuka ko ufite iyo karita kereka imwe ubonera mu mukino ni bwo utangira kwigengesera ngo utabona umutuku.”

Kuri ubu, haracyari icyizere ko imibare y’Amavubi y’u Rwanda ishoboka mu bijyanye no kujya mu Gikombe cy’Isi, kuko Ikipe y’Igihugu iri ku mwanya wa kane mu Itsinda C n’amanota 11 inganya na Nigeria, mu gihe Bénin na Afurika y’Epfo binganya amanota 14 mu myanya ibiri ya mbere.