AmakuruImyidagaduro

Beyoncé yiyongereye mu baherwe bake batunze miliyari y’amadolari ku isi

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki mpuzamahanga Beyoncé Giselle Knowles-Carter, uzwi ku izina rya Beyoncé, ku nshuro ya mbere, yagiye ku rutonde rw’abaherwe bafite umutungo urenze miliyari imwe y’amadolari y’Amerika ku isi.

Ku rutonde rushya rukorwa na Forbes, Beyoncé yabaye umuhanzi wa gatanu nyuma y’abandi bakomeye barimo Taylor Swift, Rihanna, Bruce Springsteen na Jay-Z, umugabo we bashakanye.

Nubwo asanzwe ari icyamamare gikomeye mu muziki, ni bwo bwa mbere Forbes imushyize mu cyiciro cy’abaherwe ba miliyari.

Forbes ivuga ko umutungo wa Beyoncé wazamutse cyane guhera mu mwaka wa 2023, nyuma y’uko akoreye ibitaramo bizenguruka isi yise Renaissance World Tour, byinjije agera kuri miliyoni 600 z’amadolari.

Uyu muhanzi yakomeje gushimangira izina rye mu 2024 binyuze kuri album Cowboy Carter, ndetse n’ibitaramo bya yo byakomeje no muri uyu mwaka. Ibyo bitaramo, yakoranye n’umugabo we Jay-Z, abana ba bo babiri muri batatu, ndetse n’abo bahoranye mu itsinda Destiny’s Child, byamwinjirije andi mafaranga arenga miliyoni 400 z’amadolari.

Ibitaramo bya Cowboy Carter byabaye muri uyu mwaka byaciye uduhigo, cyane cyane mu kugurisha amatike menshi muri Sitade ya Tottenham Hotspur i Londres no muri Stade de France i Paris. Mu Bwongereza, itike yo kureba Beyoncé, ni yo ya mbere yari ihenze kurusha izindi z’abahanzi b’abanyamahanga, aho itike ya make yaguraga £71, angana hafi 140,000 Frw.

Iyi album Cowboy Carter yanahesheje Beyoncé igihembo gikomeye cy’Album y’Umwaka wa 2024 mu birori bya Grammy Awards byabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka. Icyo gihembo cyari kimaze igihe kinini kimucika, n’ubwo yari amaze kugihatanira inshuro enye atakigegukana.

Ku rundi ruhande, ikinyamakuru Bloomberg cyo kivuga ko umuhanzi Selena Gomez na we yaba afite umutungo wa miliyari 1.3 z’amadolari, ariko Forbes ivuga ko ataragera kuri urwo rwego, ahubwo afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 700 z’amadolari.

Beyoncé yinjiye ku rutonde rw’abaherwe batunze miliyari y’amadorali ku isi

Beyoncé yavukiye mu muryango usanzwe w’abakozi bo mu mujyi wa Houston, muri leta ya Texas muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Ubu afite imyaka 44 y’amavuko.

Impano ye yo kuririmba yagaragaye akiri muto, ubwo yatsindaga irushanwa ryo kwerekana impano ku ishuri, aririmba indirimbo “Imagine” ya John Lennon, agatsinda abo barushanwagak kandi bamurusha imyaka.

Urugendo rwe mu muziki rwatangiye ubwo, ariko izina rye ryamenyekanye cyane binyuze mu itsinda Destiny’s Child, ryamamaye cyane mu mpera z’imyaka ya 1990 no mu ntangiriro ya za 2000, mbere yo gusenyuka mu 2005, buri munyamuryango agatangira umuziki ku giti cye.

Mu muziki akora ku giti cye, Beyoncé yaje kuba umwe mu bahanzi bagurishije kopi nyinshi z’indirimbo n’album za bo ku isi, anagira uruhare runini mu guhindura isura ya muzika by’umwihariko ku bagore, aho afatwa nk’umwe mu banyamuziki bakomeye b’ibihe byose.

Mu mwaka wa 2008, Beyoncé yashakanye na Jay-Z, bafitanye abana batatu. Umukuru muri bo, Blue Ivy, ubu ufite imyaka 13, yatangiye kwigaragaza mu ruganda rwa muzika na sinema, atera ikirenge mu cy’ababyeyi be.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *