AmakuruInkuru NyamukuruPolitiki

Bihinduye isura: Angola yasabye M23 na leta ya Kinshasa guhagarika imirwano ku wa Gatatu

Ibiro bya Perezida w’Angola byatangaje ko byasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23 bahanganye guhagarika imirwano guhera ku wa 18 saa sita z’amanywa.

Nubwo itangazo ritagaragaje neza niba ari ku itariki ya 18 y’uku kwezi cyangwa iy’ukwezi gutaha, ibitangazamakuru byo muri Angola birimo Angola24horas byasobanuye ko ari ku itariki ya 18 y’uku kwezi nk’uko tubikesha BBC.

Angola yavuze ko iki cyifuzo cyavuye mu nama yabereye i Luanda ku wa Mbere, yahuje Perezida João Lourenço, watumiye Félix Tshisekedi wa DR Congo, Faure Gnassingbé wa Togo ndetse na Olusegun Obasanjo uyoboye itsinda ry’abahuza ryashyizweho n’Ubumwe bw’Afurika kugira ngo rikurikirane iki kibazo.

Nk’uko ibiro bya Perezida w’Angola byabitangaje, iyo tariki yasabwe nk’igihe cyo guhagarika imirwano yemejwe hashingiwe ku myanzuro yavuye muri iyo nama no ku biganiro byabaye n’impande zirebwa n’iki kibazo.

Kugeza ubu, yaba leta ya DR Congo i Kinshasa cyangwa umutwe wa M23 ntibaragira icyo batangaza kuri ubu busabe, nubwo ibitangazamakuru byagerageje kubegera ngo bagire icyo babivugaho.

Ibiro bya Perezida w’Angola byavuze ko bitegereje ko impande zombi zitangaza ku mugaragaro niba zemera iyo tariki yo guhagarika imirwano.

Hagati aho, imirwano yakomeje mu Ntara ya Kivu y’Epfo, aho ingabo za leta zifatanyije n’umutwe wa Wazalendo zirwana n’umutwe wa Twirwaneho ufatanya na M23, mu duce dukikije Minembwe Centre, aho ingabo za leta zivuga ko zishaka kongera kugenzura.

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na ho, muri iki cyumweru havuzwe ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) z’ingabo za leta zagabye mu bice bya Walikale, ahavugwa ko hagenzurwa n’inyeshyamba za M23.

Ingabo zidasanzwe za FARDC (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *