AmakuruPolitiki

Bihinduye isura: Uvira mu myigaragambyo ishyigikira AFC/M23

Abaturage batuye mu mujyi wa Uvira bazindukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ko umutwe AFC/M23 yava muri uwo mujyi nyuma y’uko uyu mutwe usohoye itangazo uvuga ko ugiye kwikura muri uyu mujyi ku bushake mu gushyigikira inzira y’ibiganiro byamahoro bya Doha n’ubusabe bw’Amerika.

Mu mashusho yatangajwe na AFC/M23 ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko Uvira yahagurukiye kubashyigikira. Bagize bati: “Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, amagana y’abaturage b’Umujyi wa Uvira, bakoze imyigaragambyo bavuga ‘OYA’ ku igenda ry’umutwe wa AFC/M23. Uvira iracyahagaze ishikamye. Ijwi ry’abaturage rirumvikana kandi riraganje”.

Bakomeje bavuga ko abaturage bagaragaje ku mugaragaro ko bashyigikiye uyu mutwe wa politiki n’igisirikare cya wo. Bashimangira ko kuba AFC/M23 ihari bisobanuye umnutekano, ituze n’icyizere cy’ejo hazaza.

Abakora imyigaragambyo, bafite ibyapa, ibitambaro n’impapuro byanditseho ubutumwa butandukanye, bagenda banaririmba indirimbo zitandukanye ziganjemo ijambo: “Abacunguzi”.

Bumwe mu butumwa bwanditse ku bitambaro bafite bugira buti: “Twebwe, Ihuriro ry’abakunda igihugu nta vangura, dushyigikiye umutwe w’impinduramatwara AFC/M23, kandi tubahaye ikaze mu kubohora abaturage ba Congo”.

Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe AFC/M23 yatangaje ko yikuye ku bushake mu Mujyi wa Uvira mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro by’amahoro bya Doha no gutanga amahirwe yo gushaka umuti urambye w’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.

Iryo tangazo ryashyizwe ahagaragara mu ijoro ryo ryakeye, risinywe na Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’iri huriro, rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku masezerano ngenderwaho ya Doha yasinywe ku wa 15 Ugushyingo 2025, kandi ko gifashwe ku busabe bw’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. AFC/M23 ivuga ko ari intambwe yo kubaka icyizere n’ubushake bwo kugera ku mahoro arambye.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *