Biratangaje! Ibisabwa kuri Alexis Dusabe ngo aririmbire mu kabari kabone nubwo batamwishyura
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe yavuze ko yaririmbira mu kabari kabone nubwo batamwishyura.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Instagram rwa Radio KISS FM, biragaragaza ko uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’iyi radio ikunzwe cyane mu bijyane n’imyidagaduro.
Alexis Dusabe yavuze ko nta cyamubuza kuririmbira mu kabari kabone nubwo batamwishyura gusa na none akavuga ko hari ibyo yagenderaho kugira ngo aharirimbire.
Uyu muhanzi yavuze ko yaririmba mu kabari abaye ari we muntu wenyine uri bukaririmbiremo ndetse kandi abari muri akao kabari bose bakaba batari kunywa inzoga kuko na we atazinywa kandi na none ngo iyo umuntu yasomye ku gacupa ntabasha kumva neza ibyo ari kuvuga.
Alexis Dusabe ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (gospel) ukomoka mu Rwanda, umaze igihe kinini amenyerewe mu muziki wo kuramya. Yatangiye kumenyekana mu myaka ya za 2000, ahanini kubera ijwi rye rituje n’indirimbo ze zifasha abantu mu gusenga no guhimbaza.
Yamamaye cyane mu ndirimbo “Umuyoboro,” “Zaburi 23,” “Kuki turira,” “Njyana i Gologota,” n’izindi nyinshi zagiye ziba zizwi mu nsengero no mu bitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu karere. Indirimbo ze zizwiho ubutumwa bwo gukomeza imitima, kwibutsa abantu kwizera no kwegera Imana.

