AmakuruPolitiki

Bobi Wine mu buhungiro yasabiye Museveni ibihano, atangaza ko agiye gutaha

Umunyapolitiki wo muri Uganda utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine, yatangaje ko afite umugambi wo gusubira mu gihugu cye nyuma yo kuba mu buhungiro.

Mu kiganiro yagiranye na France 24, Bobi Wine yagaragaye i Washington, nyuma y’igihe cy’amezi abiri yari amaze yihishe muri Uganda kubera impamvu z’umutekano. Yavuze ko n’ubu agihangayikishijwe n’umutekano we, asaba ko Perezida Yoweri Museveni, umaze imyaka igera kuri 40 ku butegetsi, yafatirwa ibihano mpuzamahanga.

Yanavuze ko ibyo bihano bikwiye no gufatirwa umuhungu wa Perezida, Gen. Muhoozi Kainerugaba, abashinja kugira uruhare mu guhonyora uburenganzira bwa muntu no gutesha agaciro amahame ya demokarasi n’ubutegetsi bugendera ku mategeko muri Uganda.

Bobi Wine yavuze ko yahungiye mu mahanga nyuma y’amatora ya perezida yabaye muri Mutarama 2026, yatsinzwe na Museveni ku nshuro ya karindwi, amatora we n’abamushyigikiye bavuga ko atagenze neza.

Yavuze kandi ko urugo rwe rwatewe n’ingabo ziyobowe na Gen Kainerugaba, ndetse nyuma rukongera guterwa, umugore we agahohoterwa. Icyakora, Kainerugaba yahakanye ibyo aregwa, avuga ko abasirikare be badakubita abagore kandi ko batigeze batera umugore wa Bobi Wine, ahubwo ko bari bagamije kumufata we.

Ku ruhande rwe, Bobi Wine yavuze ko Kainerugaba yemeye ko hari abantu 24 bari inshuti ze bishwe, ndetse ko yanatangaje ku mugaragaro ko ari kumushakisha kugira ngo abe uwa 25.

Kubera ibyo bibazo by’umutekano, ibitero byagabwe ku rugo rwe n’ihohoterwa ryakorewe umugore we, Bobi Wine yavuze ko byatumye afata icyemezo cyo guhunga igihugu nk’uko tubikesha BBC.

Mu kiganiro yagiranye na France 24 akoresheje videwo ari i Washington, yanze igitekerezo cyo kugirana ibiganiro bishobora kumwemerera gusubira mu gihugu, avuga ko atazigera asaba uburenganzira bwe binyuze mu mishyikirano.

Yashimangiye ko urugamba arimo atari urwe ku giti cye gusa, ahubwo ari urw’Abagande bose, cyane cyane urubyiruko rushaka impinduka mu gihugu cya bo.

Bobi Wine yavuze ko nta burenganzira asaba bwo gusubira mu gihugu cye (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *