AmakuruImyidagaduro

Bobi Wine ntashobora gutsinda amatora nubwo byaba imyaka 300-Weasel

Umuhanzi w’Umugande, Douglas Mayanja uzwi ku izina rya Weasel, yongeye kuzamura umwuka mubi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangiza amagambo akomeye yo kunenga abayoboke b’ishyaka NUP (National Unity Platform) rya Robert Ssentamu Kyagulanyi (Bobi Wine).

Uguterana amagambo kumaze igihe hagati ya Weasel n’abayoboke ba NUP gukomeje gufata indi ntera ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, cyane cyane kuri TikTok.

Mu mujinya mwinshi, Weasel yavuze ko umuyobozi wa NUP, Bobi Wine, nta mahirwe na make afite yo kuzaba Perezida wa Uganda.

Weasel yagize ati: “Nimushaka muntuke uko mushaka, ariko muzi neza ko umukandida wanyu atazigera atsinda ndetse n’igihe kingana n’imyaka magana atatu. Nta bushobozi afite bwo kuba Perezida”.

Yongeyeho ati:“Mujye gukora aho kwirirwa muturwanya twe turimo kubona amafaranga dukorera Perezida Museveni.”

Yakomeje no gushimagiza Perezida Yoweri Museveni, ashimangira ko azakomeza kuyobora Uganda imyaka myinshi iri imbere.

Ati: “Perezida Museveni azakomeza kuba umuyobozi imyaka myinshi iri imbere. Mujye mukomeza mumutore aho guta igihe kuri Bobi Wine.”

Aya magambo ya Weasel yongeye gutuma abayoboke ba NUP bamuzamukana ku mbuga nkoranyambaga, bituma umwuka mubi wongera kuzamuka.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *