AmakuruImyidagaduro

“Bobi Wine yahinduye politiki ibitaramo by’umuziki”, Mubarak Munyagwa

Umunyepolitiki wahoze ari umudepite wa Kawempe mu majyepfo ya Uganda kandi wahoze ari umukandida ku mwanya wa Perezida, Mubarak Munyagwa, yavuze ko Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, ahindura ibikorwa bye bya politiki ibitaramo by’umuziki.

Munyagwa avuga ko abantu benshi bateranira ahabereye ibikorwa bya Bobi Wine atari abashyigikiye gahunda ze za politiki, ahubwo ari abafana beza baba baje kwirebera abahanzi bari kumufasha.

Yagize ati: “Kyagulanyi afite itsinda rinini ry’abahanzi bashobora gutegura igitaramo aho bajya hose. Na none ni umuhanzi, kandi n’umufasha we, Nubian Li, na we ni umuhanzi. Bityo biroroshye gukurura abantu benshi.”

Munyagwa yagaragaje ko kumva ko Bobi Wine ari guhatanira kuba perezida bituruka ku maramuko n’ibyishimo, aho kuba ku bitekerezo bya politiki cyangwa ubushobozi bwo kuyobora.

Yavuze ko icyo yibandaho ari ububasha n’ubukungu bya Perezida Yoweri Museveni, atari ukwamamara kwa Bobi Wine. Ati: “Sinatinya Bobi Wine. Icyo natinya ni Perezida Museveni kubera ingabo ze n’amafaranga afite.”

Mu gihe amatora ya operezida muri Uganda ateganyijwe ku wa 15 Mutarama 2026, Bobi Wine n’ishyaka rye NUP bahanganye bya hafi na Perezida Yoweri Museveni n’ishyaka rye NRM riri ku butegetsi. Bobi Wine aharanira guhindura ubutegetsi bwa Museveni amazeho imyaka 39, cyane cyane binyuze mu gukangurira urubyiruko mu kwamamaza demokarasi, uburenganzira bwa muntu no kubona akazi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *