AmakuruPolitiki

Bobi Wine yasabye abamushyigikiye kwigaragambya mu mahoro

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Bobi Wine, yatangarije BBC ko atazajya mu nkiko ngo avuguruze ibyavuye mu matora yabaye ku wa Kane ushize, kubera ko atacyizera ubucamanza bw’igihugu. Ahubwo, yasabye abamushyigikiye gutegura imyigaragambyo yo mu mahoro, avuga ko ari bwo buryo busigaye bwo kurengera demokarasi.

Mu kiganiro yagiranye na BBC ari ahantu yihishe, Bobi Wine yavuze ko nubwo hari impungenge ku buzima bwe, atazigera areka guhangana na Perezida Yoweri Museveni.

Uyu munyapolitiki w’imyaka 43 wahoze ari icyamamare mu muziki wa pop, yavuze ko ubutabera bwa Uganda bwamunzwe n’ivangura rya politiki, asaba Abagande gukoresha inzira zemewe n’amategeko zose mu guharanira uburenganzira bwa bo bwa demokarasi.

Ku rundi ruhande, Perezida Museveni w’imyaka 81 yegukanye intsinzi ku majwi 72%, mu gihe Bobi Wine, bari bahanganye kurusha abandi, yabonye amajwi 25%. Museveni yashinje abatavuga rumwe n’ubutegetsi kugerageza gutesha agaciro ibyavuye mu matora binyuze mu bikorwa by’urugomo, abifata nk’ibikorwa by’iterabwoba.

Bobi Wine yihishe ahantu hatazwi kubera umutekano we (Ifoto: Interineti)

Bobi Wine, amazina ye nyakuri akaba ari Robert Kyagulanyi Ssentamu, yemeje ko ibyatangajwe nk’ibyavuye mu matora ari ibinyoma, ashinja komisiyo y’amatora gushyiramo amajwi, nubwo atigeze atanga ibisobanuro birambuye. Yavuze kandi ko imibare yatangajwe itandukanye cyane n’ibyagaragaye ku biro by’itora no ku mpapuro z’ibarura.

Yanashinje inzego z’umutekano kurenga ku mategeko zikinjira mu rugo rwe, aho umugore we n’abandi bo mu muryango bafungiwe mu rugo. Yemeje ko yahunze mu ijoro ryo ku wa Gatanu, ajya mu nkengero za Kampala, nyuma yo kumenya ko inzego z’umutekano zari zigiye kumugabaho igitero.

Nubwo leta itarasubiza ku birego byose ayishinja, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda (UHRC) yavuze ko ibibazo bya tekiniki byabaye ku munsi w’amatora bitahungabanyije ishingiro rusange ry’ibyavuye mu matora. Indorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) na zo zatangaje ko nta kimenyetso cy’ubujura bw’amajwi zabonye, ariko zamaganye ifungwa rya interineti ryamaze iminsi myinshi.

Icyakora, Bobi Wine yavuze ko hari ibikorwa byo gutoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi, avuga ko abantu barenga 100 bishwe mu mvururu z’amatora, nubwo atigeze atanga ibimenyetso bibyemeza. Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko urubyiruko rurenga 100 rwafunzwe by’agateganyo i Kampala kubera ibyaha bifitanye isano n’amatora.

Gen. Muhoozi yasabye Bobi Wine kwishyikiriza Polisi cyangwa agafatwa nk’inyeshyamba (Ifoto: Interineti)

Mu butumwa yashyize ku rubuga X, umugaba w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, yatangaje ko abasirikare bishe abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi 22. Yanahaye Bobi Wine amasaha 48 yo kwishyikiriza polisi, amutera ubwoba ko natabikora azafatwa nk’inyeshyamba.

Bobi Wine yavuze ko yabonye ko kuguma iwe byari kumushyira mu kaga, kuko inzego z’umutekano zasimbutse uruzitiro rwe, zigaca amashanyarazi na kamera z’umutekano. Yavuze ko amagambo ya Gen Kainerugaba yamuteye impungenge zikomeye, bityo ahitamo kwihisha.

Nubwo interineti yasubijweho mu gihugu, yavuze ko atabashije kuvugana n’umugore we kuko hafi y’urugo rwe hakiri ibikoresho byifashishwa mu guhagarika itumanaho. Polisi yo yahakanye ko yagabye igitero iwe, ivuga ko yari iri mu rwego rwo kumurindira umutekano nk’umukandida ku mwanya wa perezida.

Bobi Wine yakomeje gusaba impinduka zigerwaho mu mahoro, ashimangira ko imyigaragambyo yo mu mahoro ari uburenganzira buteganywa n’Itegeko Nshinga. Polisi yo muri Kampala yatangaje ko itahangayikishijwe n’aho aherereye, igihe cyose aba afite umutekano.

Mu ijambo rye nyuma yo gutangazwa nk’uwatsinze amatora, Perezida Museveni yavuze ko intsinzi ye igaragaza ko ishyaka rye NRM rigifite imbaraga.

Museveni yafashe ubutegetsi bwa Uganda mu 1986 avuye mu ishyamba, kandi kuva icyo gihe amaze gutsinda amatora inshuro zirindwi. Uganda kugeza ubu ntirabasha kubona ihererekanyabubasha rya perezida ribaye mu mahoro kuva yabona ubwigenge.

Museveni w’imyaka 81, yatsindiye manda ya karindi ari perezida (Ifoto: Interineti)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *