AmakuruPolitiki

Bowen: Trump ashobora gusubiza isi mu gihe cy’ubwami n’ingoma z’ibihugu bikomeye

Nyuma y’amasaha make Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, avanywe mu ngoro ye y’ubutegetsi, akamburwa inshingano ze ndetse n’igihugu cye n’ingabo zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yari agikomeje kwishimira uburyo yakurikiranye icyo gikorwa imbona nkubone ari mu nzu ye ya Mar-a-Lago.

Yabibwiye umuyoboro wa Fox News ati: “Muramutse mubonye umuvuduko, urugomo — uko babyita — byari bitangaje cyane. Byari akazi keza cyane kakozwe n’aba bantu. Nta wundi washoboraga gukora ibintu nk’ibi”.

Perezida w’Amerika ashaka kandi akeneye intsinzi zihuse. Mbere yo kongera kujya ku butegetsi bwa manda ya kabiri, yari yarigambye ko kurangiza intambara y’Uburusiya na Ukraine byari kumutwara umunsi umwe gusa.

Venezuela, nk’uko Trump abigaragaza mu magambo ye, ni yo ntsinzi yihuse kandi ifatika yari amaze igihe yifuza. Maduro ubu afungiye muri gereza yo mu gace ka Brooklyn, Amerika ikaba igiye “gucunga” Venezuela. Trump yatangaje ko ubutegetsi bushya buzasimbura Chavista buzashyikiriza Amerika za miliyoni z’utugunguru twa peteroli, kandi ko ari we uzagenzura uko inyungu zizakoreshwa. Kugeza ubu, ibyo byose byabaye nta Munyamerika n’umwe uhitanwe cyangwa gufungwa igihe kirekire kw’igisirikare nk’ibyanaye mu gitero cya Irak mu 2003, cyagize ingaruka mbi zikomeye.

Ku rundi ruhande, Trump n’abajyanama be birengagiza ku mugaragaro, ingorane n’urusobe rw’ibibazo bya Venezuela. Ni igihugu kinini kurusha Ubudage, kikiri kuyoborwa n’udutsiko dufite ubutegetsi bushingiye kuri ruswa n’igitugu bimaze igihe byarashinze imizi muri politiki ya cyo.

Perezida wa Venezuela, Maduro, n’umugore we bafungiye muri Amerika (ifoto yakuwe ku rubuga rwa BBC)

Ahubwo, Trump ari mu byishimo bya politiki mpuzamahanga. Umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, n’Umunyamabanga ushinzwe ingabo, Pete Hegseth, na bo bagaragaje ko bishimiye ibyo bikorwa, nk’uko byagaragariye mu magambo batangaje bari kumwe na Trump i Mar-a-Lago. Bakomeje gusubiramo ko Trump ari perezida ukora ibyo avuga.

Trump yamenyesheje Colombia, Mexico, Cuba, Greenland n’igihugu cya Danemark ko bikwiye kugira ubwoba bw’aho inyota ye ya politiki izamugeza ubutaha.

Trump azwiho gukunda gutanga amazina mashya. Perezida wamubanjirije Joe Biden aracyamwita “Sleepy Joe (Joe unaniwe/usinziriye)”. Ubu noneho yahisemo guhindura izina rya Monroe Doctrine, imwe mu nkingi za politiki y’Amerika muri Amerika y’Amajyepfo mu myaka irenga 200. Yayise “Donroe Doctrine”, ayitirira izina rye. Monroe Doctrine yashyizwe ahagaragara mu Kuboza 1823 na James Monroe, perezida wa gatanu w’Amerika, igatangaza ko igice cy’iburengerazuba bw’isi ari ahantu Amerika ifite inyungu za yo bwite, ikanaburira Uburayi kutivanga cyangwa gushinga ubukoloni bushya.

Donroe Doctrine ya Trump ishyira ubu butumwa bwa Monroe ku rwego rurenze cyane. Trump yagize ati: “Monroe Doctrine yari ikintu gikomeye, ariko twayirenzeho cyane. Mu ngamba nshya z’umutekano w’igihugu, ububasha bw’Amerika mu gice cy’iburengerazuba bw’isi ntibuzongera na rimwe gushidikanywaho”.

Ibi bisobanuye ko umunywanyi wese cyangwa ushobora guteza ikibazo, cyane cyane Ubushinwa, adakwiye kwinjira muri Amerika y’Amajyepfo. Ntiharamenyekana neza uko ibi bizagira ingaruka ku ishoramari rinini Ubushinwa bumaze gukora muri aka karere.

Iyi Donroe Doctrine kandi yaguriye “ikibuga cy’inyuma” cy’Amerika ikijyana no mu majyaruguru, kigera kuri Greenland. Ifoto ya Trump agaragara afite isura ikakaye yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika, iherekezwa n’amagambo agira ati: “Iki ni igice cyacu cy’isi — kandi Perezida Trump ntazemera ko umutekano wacu ushyirwaho igitutu”.

Ibi bivuze gukoresha ingufu z’igisirikare n’ubukungu bw’Amerika mu guhatira ibihugu n’abayobozi batubahiriza umurongo wa yo, ndetse no kwigarurira umutungo wa bo bibaye ngombwa. Nk’uko Trump yigeze kuburira perezida wa Colombia ko bagomba “kwitwararika cyane”.

Greenland iri mu byo Amerika yerekejeho amaso, atari gusa kubera akamaro ka yo mu bya gisirikare mu nyanja y’Arctic, ahubwo no kubera umutungo kamere ukomeye ifite, urimo amabuye y’agaciro. Amabuye y’agaciro adasanzwe yo muri Greenland na peteroli iremereye yo muri Venezuela bifatwa nk’umutungo w’ingenzi kuri Amerika.

Trump yahinduye Monroe Doctrine ayita Donroe Doctrine (Ifoto yakuwe ku rubuga rwa BBC)

Bitandukanye n’abandi baperezida b’Amerika bagiye bivanga mu bindi bihugu, Trump ntiyitwaza amategeko mpuzamahanga cyangwa igitekerezo cya demokarasi. Uburyo abona byemewe kuri we bushingiye ku kwemera ko ubushake bwe n’imbaraga z’Amerika bihagije.

Kuva kuri Monroe kugera kuri Donroe, izi nyigisho za politiki mpuzamahanga zigira uruhare runini mu mikorere y’abaperezida b’Amerika no ku murage basiga.

Mu kwezi kwa Nyakanga, Amerika izizihiza imyaka 250 imaze ibayeho. Mu 1796, George Washington, perezida wa mbere, yatangaje ko ataziyamamariza manda ya gatatu, asiga ijambo ry’ingenzi riburira igihugu ku byago by’amacakubiri n’imikoranire ihoraho n’amahanga.

Mu gihe cy’imyaka irenga 150, Amerika yakurikije iyi nama yo kwitandukanya n’amasezerano ahoraho. Ariko Intambara ya Kabiri y’Isi yahinduye Amerika imbaraga z’isi yose. Haje Truman Doctrine, yavuyemo Marshall Plan na NATO, bigena umubano wihariye hagati y’Amerika n’Uburayi.

Uyu munsi, Trump ari gusenya uwo murage. Naramuka ashyize mu bikorwa umugambi wo kwigarurira Greenland, igihugu kiri mu bwami bwa Danemark, ashobora gusenya burundu ishingiro ry’umubano w’Amerika n’Uburayi.

Abasesenguzi bagaragaza ko Trump ashobora gusubiza isi mu bihe by’ingoma z’ibihugu bikomeye, aho abakomeye bashyiraga ubushake bwa bo ku bandi, bigateza amakuba n’intambara. Iyo ni yo ngaruka nyamukuru ishobora guterwa n’inzira Trump asa n’uwahisemo.

Bowen, Umunyamakuru wa BBC, asanga Trump ashaka guhindura isi mu bwami n’ubutegetsi bw’ibihugu bikomeye (Ifoto yakuwe ku rubuga rwa BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *