AmakuruImyidagaduro

Britney Spears yagurishije uburenganzira bwose ku muziki we

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya ‘Pop’, Britney Spears, yagurishije uburenganzira ku ndirimbo ze zose nk’uko BBC ibitangaza.

Uyu muhanzi w’Umunyamerika, ufite imyaka 44, yagurishije ibihangano bye ku kigo cyo muri Amerika cyigenga gitunganya umuziki cyitwa Primary Wave ku itariki ya 30 Ukuboza 2025, ku giciro kigera kuri miliyoni 200 z’amadolari (bihwanye na miliyari 292 mu mafaranga y’u Rwanda).

Spears yamaze igihe kinini akurikirwa mu bijyanye n’ubuzima bwe n’umuziki, cyane cyane n’umubyeyi we.

Yamenyekanye cyane ku ndirimbo z’icyamamare nka …Baby One More Time, Oops!… I Did It Again, I’m not a girl not yet a woman, Sometimes, Till the world ends Gimme More.

Primary Wave nta cyo iratangaza ku bijyanye n’iyi gahunda, ndetse n’abahagarariye inyungu za Spears na bo ntibashatse gutanga ibisobanuro.

Mu kwezi kwa Mutarama 2024, Spears yavuze ko atazongera gusubira mu muziki. Indirimbo ye ya nyuma, Hold Me Closer, yakoranye n’umuhanzi w’Umwongereza Elton John, yasohotse mu 2022.

Britney Spears yagurishije ibihangano bye burundu (Ifoto: CNA)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *