AmakuruPolitiki

Bugesera: Abayobozi batatu b’akagari batawe muri yombi bakekwaho icyaha kidasaza

Mu Karere ka Bugesera District, mu Murenge wa Nyamata, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi abayobozi batatu b’Akagari ka Kanazi bakekwaho icyaha cya ruswa.

Aba bafashwe ni NIYIKORA Alexis wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari, NDAGIWENAYO Boniface uzwi nka SEDO (ushinzwe imibereho myiza y’abaturage), ndetse na KARISA Jean Baptiste ushinzwe umutekano muri ako kagari. Bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira amafaranga angana na 51,000 Frw kugira ngo bakore ibinyuranyije n’amategeko.

Amakuru atangwa na RIB agaragaza ko aba bayobozi bakekwaho kwakira ayo mafaranga mu rwego rwo gutanga serivisi zitanyuze mu buryo bwemewe n’amategeko, bikaba binyuranyije n’amahame y’imiyoborere myiza n’inshingano bari bafite.

Kugeza ubu, aba bakekwaho icyaha bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata, aho iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo dosiye yabo itunganywe neza mbere yo koherezwa mu bushinjacyaha nk’uko TV1 yabitangaje.

RIB ikomeza kwibutsa abaturage ko kurwanya ruswa ari inshingano za buri wese, isaba abantu bose kwirinda no gutanga amakuru ku gihe igihe hari aho babonye ibikorwa nk’ibi, kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo neza.

Ibiro by’Akarere ka Bugesera (Ifoto: Interineti)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *