Bugesera: Inzoga zitemewe, zirimo iyitwa ‘Indege’, zamenwe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, bwamennye litiro zisaga ibihumbi 76 z’inzoga zengwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 15 Ugushyingo 2025, nyuma yo gusanga hari inganda zahawe uburenganzira bwo kwenga inzoga mu bitoki, ariko zigahitamo gukoresha ibindi bikoresho bitemewe.
Mu Murenge wa Nyamata hamenwe litiro ibihumbi 14 z’inzoga yitwa ‘Indege’ y’uruganda EKAM Ltd, naho mu Murenge wa Nyarugenge hamenwa litiro ibihumbi 62 z’uruganda Dusangire Production Ltd.
Nk’uko tubikesha BTN TV, Umuyobozi w’Akarere, Mutabazi Richard, yavuze ko uruganda ruhawe ibyangombwa rugomba gukurikiza ibyo rwaremewe gukora, kandi ko ubugenzuzi bwerekanye ko hari abarenzaga ku mabwiriza.
Yagize ati:”Igikurikiraho ni ubugenzuzi ko bya bindi byabsabwe bikanemerwa ko ari byo koko bikorwa. Niba umuntu yavuze ko akora inzoga mu bitoki akavuga uko azabivanga n’ibindi bijyamo byemewe, aba akwiriye kuba ari byo akora kugira ngo Umunyarwanda azanywe ikintu cyemewe n’inzego zishinzwe ubuziranenge. Iyo hagenzuwe rero ugasanga bikorwa ukundi niho haturuka ikibazo hakava n’iyi myanzuro.”
Yasobanuye ko hari inganda basuye bagasanga nta bikoresho byemewe bikoresha, bigaragaza ko inzoga zengerwa mu bintu bitazwi kandi bitemewe.
Yasabye abaturage gutanga amakuru aho babona ibikorwa nk’ibi bihabanye n’amategeko, kuko hari abahisha ibikoresho bitemewe inyuma y’inganda. Yibukije ko ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge cyafatiwe ingamba mu Ntara y’Iburasirazuba, aho zimwe mu nganda zafunzwe ndetse abayobozi ba zo bagatabwa muri yombi.
