Bugesera: Umwana w’imyaka 12 yishe mugenzi we w’imyaka 11 kubera supadipe
Umwana w’imyaka 12 wo mu Mudugudu wa Cyeru, Akagari ka Musenyi, Umurenge wa Musenyi w’Akarere ka Bugesera, arakekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 11 amuhoye supadipe nk’uko TV1 ibitangaza.
Nyina wa nyakwigendera yavuze ko yabimenye ubwo yajyaga guhaha nimugoroba nyuma akumva umwana we yannye.
Yagize ati: “Nakugendeye nimugoroba ngiye guhaha, ngeze hafi yo kwa Gatera numva umwana wannye, numva ni ijwi ry’umwana wanjye. Namugezeho mubajije icyo abaye ambwira ko ari Mizero umukubise igipfunsi mu mutwe, amaze kubimbwira ahita yikubita hasi”.
Yakomeje agira ati: “Bamumpambirije kuri moto ariko yasaga n’uwapfuye kujo twageze kwa muganga basanga byarangiye”.
Abaturanyi bavuga ko nyakwigendera yari yiriwe afasha uwo mugenzi we gusarura ibishyimbo by’iwabo bavayo nimugoroba akabona supadipe mu gacupa, yasomaho bikaba intandaro yo kumukubira igipfunsi muri nyiramivumbi.
Amakuru avuga ko imiryango yombi y’aba bana yari ibanye neza ndetse kugeza ubu iperereza rikaba ryatangiye ngo hamenyekane ukuri kuri uru rupfu.
