Bujumbura: Abantu benshi bapfiriye mu iturika ryabereye mu kigo cya gisirikare
Abantu babarirwa mu mirongo bivugwa ko bapfuye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Bujumbura, nyuma y’iturika rikomeye ryakurikiwe n’inkongi y’umuriro byabereye mu kigo cya gisirikare giherereye ku Musaga, nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.
Radio Isanganiro ikorera mu Burundi yatangaje ko Burugumesitiri wa Komine Mugere, Adelaïde Hatangayo, yavuze ko muri ako gace ka Musaga hapfiriye abantu barindwi (7), barimo babiri bapfiriye mu igororero rikuru rya Mpimba.
Mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango, umwe mu bapfushije aba bo mu igororero rya Mpimba yavuze ko bari mu gahinda kenshi, asobanura ko ari agahinda gakabije batigeze bagira mbere.
Ku ruhande rw’abasirikare, umwe mu bayobozi bakuru utatangajwe amazina yabwiye AFP ko kugeza ubu bigoye kumenya umubare nyakuri w’abapfuye n’abakomeretse, ariko ko abapfuye bari muri mirongo, mu gihe abakomeretse bashobora kuba ari amagana cyangwa ibihumbi.
Kugeza ubu, ubuyobozi bw’u Burundi ntiburatangaza imibare nyakuri y’ibyangiritse ndetse n’abahitanywe n’iyo mpanuka.
Mu masaha ya mbere y’iri turika, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, Brigadier General Gaspard Baratuza, yabwiye BBC ko icyateye iri turika mu bubiko bw’icyo kigo cya gisirikare ari ikibazo cy’amashanyarazi.
Icyo kigo giherereye mu gace gatuwe cyane n’abaturage benshi, kandi kikaba kiri hafi y’ibindi bigo bya gisirikare, ibintu byateye impungenge n’ubwoba bwinshi mu baturage bahaturiye.

