Burera: Umugabo arakekwaho kwica umugore we amutemye ijosi
Umugabo witwa Nsengiyumva Donath wo mu Karere ka Burera, Umurenge wa Kinoni, Akagari ka Gafuka arakekwaho kwica umugore we Mukankubana Marigarita amutemye ijosi .
Nk’uko abaturage babitangarije Radio/TV1 bavuga ko bari mu ngo iwabo bumva inkuru y’uko uwo mugore yishwe n’umugabo we, baje kureba basanga koko ni byo.
Uyu yagize ati: “Twari turi mu ngo iwacu, batubwira ko uyu mubyeyi umugabo we amwishe, duhurura tuje kureba. Koko ni ko byagenze dusanga yamwishe”.
Ubu bwicanyi bwabaye ku wa 13 Ugushyingo 2025 hagati ya saa sita na saa saba z’amanywa ubwo abaturage babimenyaga.
Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko amakimbiranye ya bo yari amaze imyaka irenga itanu kandi ngo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwari buyazi ndetse batekerezaga hari igihe umwe azica undi kuko bapfaga imitungo.
Umwe mu baturanyi ba bo yagize ati: “Ariko bagiranaga amakimbirane cyane, Donath yari umuntu wagiraga uburimanganya”.
Bakomeza bavuga ko amakimbirane nk’aya ashobora gutuma abantu bicana ubuyobozi bukwiye kujya buyakemura mbere cyangwa bukabatandukanya aho kugira ngo hagire uhaburira ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni, Kwizera Emmanuel, yemeje iby’aya makuru agira ati: “Bampamagaye bambwira ko hari umugabo utemye umugore we ariko bataramenya niba apfuye cyangwa adapfuye. Mu minota mikeya bamwbira ko apfuye mpita mpagera nsanga ni byo”.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko Nsengiyumva Donath wishe umugore we, yari amaze amezi atatu afunguwe na bwo azira guhohotera umugore we.
Inzego z’umutekano zatangiye gushakisha uyu mugabo kuko nyuma yo kwica umugore we yahise atoroka. Ikindi kandi ni uko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye gukora iperereza.
